INGARUKA ZA BIMWE MU BYAHA DUKORA.

Muri dua kumayl hari aho tugera tugatakambira Imana tugira duti:
اللهمّ اغفر لي الذنوب التي تحبس الدعاء
“Mana Nyagasani! Mbabarira byabyaha bituma ubusabe bwanjye butakirwa!”

Ubwo umwe mu buzukuru b’Intumwa y’Imana Muhammad (s) Imam Zaynul al Abidiina(as) yasobanuraga ibyo byaha bituma ubusabe butakirwa yaravuze ati:

وَ اَلذُّنُوبُ اَلَّتِي تَرُدُّ اَلدُّعَاءَ سُوءُ اَلنِّيَّةِ وَ خُبْثُ اَلسَّرِيرَةِ وَ اَلنِّفَاقُ مَعَ اَلْإِخْوَانِ وَ تَرْكُ اَلتَّصْدِيقِ بِالْإِجَابَةِ وَ تَأْخِيرُ اَلصَّلَوَاتِ اَلْمَفْرُوضَاتِ حَتَّى تَذْهَبَ أَوْقَاتُهَا وَ تَرْكُ اَلتَّقَرُّبِ إِلَى اَللَّهِ عَزَّ وَ جَلَّ بِالْبِرِّ وَ اَلصَّدَقَةِ وَ اِسْتِعْمَالُ اَلْبَذَاءِ وَ اَلْفُحْشِ فِي اَلْقَوْلِ

“N’ibyaha bituma ubusabe butakirwa harimo:

▪️Kugambirira gukora ikibi.

▪️Kugira ubugome.

▪️Kugira uburumirahabiri (ubunafiki-uburyarya) ku bavandimwe (b’idini cyangwa b’amaraso).

▪️Kutagira ikizere cyo gusubizwa k’ubusabe.

▪️ Kureka amasengesho kubushake kugeza ubwo ava mu gihe cyayo.

▪️Kureka kwiyegereza Imana hakoreshejwe kugirira neza abandi no gutanga swadaqat.

▪️Gukoresha amagambo[imvugo] mabi no gutukana”.

[📚Usul Kafi, Umz 2 Urp 331 H 5]

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here