ISLAM YIGISHA AMAHORO NTAbwO YIGISHA URWANGO

عَنْ عَبد الله ابن طَلِحةَ قال سَمِعتُ ابَا عَبدُ اللهِ الصادق إنّ رَجُلا أتي النَّبيّ صّلى الله عليه وآله
فقال: يا رسول الله إنّ لى أهلا و قد كنت أصلُهُم وَ هُم يُؤذونِّي وَ قد أرَدْتُ رَفضَهُم فقال لَه رسولُ اللهِ صّل الله عليه وآله: إذَن يَرفضُكُم اللهُ جَمِيعاً قال: و كَيفَ أصنَع؟ قال: تٌعطِى من حَرَمَك و تَصِلُ مَن قَطَعكَ وَ تَعفُو عَمَّنْ ظَلَمكَ فإذا فَعَلتَ ذَلِكَ كَانَ اللهُ عَرّ و جَلّ لَكَ عَلَيهِم ظَهِيراً،
قال ابن طَلحَةَ فَقلْتُ لَهُ عَليهِ السّلامُ ما اظّهِيرُ؟ قال: اَلعون

Bivuye kuri mwene Talhah yaravuze ati: “Numvishe umwe mu buzukuru b’Intumwa y’Imana Muhammad (s) Imam Swadiq (as) avuga ati: Umugabo yaziye Intumwa (s) arayibwira ati: Yewe Ntumwa y’Imana! Mu by’ukuri njye mfite abavandimwe kandi njyerageza guhora mbiyungaho mbabanira neza ariko bo bagahora bambanganira. Kubera iyo mpamvu nanjye ndashaka kubicaho!”

Intumwa iramusubiza iti: “Nuramuka ubiciyeho mwese Imana izabicaho.”

Umugabo ati:
“Nonese ubwo nkore iki?”

Intumwa iti:
“Uzahe n’uwakwimye, kandi uzaniyunge ku wakwiciyeho, uzanababarire n’uwaguhuguje, rwose nubigenza uko Imana izagucira inzira.”

Umugabo ati:
“Ubwo ni iyihe nzira?!”

Intumwa iti:
“Ubufasha buvuye kuri yo.”

▪️Niba islam itwigisha kubanira neza na babandi batubangamira ubwo abatatubangamira bo urumva twakababaniye dute?!

✅Subiza umutima wawe!

[📚Biharul anwar, Umz 71 Urp 100]

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here