AGACIRO N’ICYUBAHIRO BY’UWITABIRA IJUMAH

Intumwa y’Imana Muhammad (s) yaravuze ati:

اِذا کانَ یَومَ الجُمُعَهِ اَرسَلَ اللهُ تَعالی مَلائِکَهً مَعَهُم اَقلامٌ مِن ذَهَبٍ وَ صُحُفٌ مِن فِضَّهٍ فَیَأتوُنَ وَ یَقِفُونَ بِبابِ المَساجِدِ وَ یَکتُبوُنَ َاسامَی الَّذینَ یَأتوُنَ اِلیَ المَسجِدِ اَلأَوَّلُ فَالأَوَّلَ فَاِذا کَتَبوُا سَبعینَ مِنهُم قالوُا هؤُلاءِ بِعَدَدِ السَّبعینَ الَّذینَ اختارَهُم موُسی (علیه السلام) مِن اُمَّتِهِ ثُمَّ یَتَخَلَّلوُنَ فیِ الصُّفُوفِ وَ یَتَفَقِّدوُنَ الَّذینَ لَم یَحضِروُا فَیَقُولوُنَ اَینَ فُلانٌ قیلَ لَهُم هُوَ مَریضٌ فَیَقُولوُنَ اَللّهُمَّ اِشفِهِ حَتّی یُقیمَ صَلوهَ الجُمُعَهِ وَ یَقوُلوُنَ اَینَ فُلانٌ قیلَ لَهُم ذَهَبَ اِلیَ السَّفَرِ فَتَقوُلُ المَلائِکَهِ اَللَّهُمَّ رَدَّهُ سالِماً فَاِنَّهُ صاحِبُ الجُمُعَهِ وَ یَقُولوُنَ اَینَ فُلانٌ فَیَقُولونَ ماتَ فَیَقوُلوُنَ اَللّهُمَّ اغفِرلَهُ فَاِنَّهُ کانَ یُقیمُ الجُمُعَهِ

“Iyo umunsi w’ijuma ugeze Imana yohereza abamalayika bafite amakalamu ya zahabu n’ibyandikwaho by’umuringa bagahagarara ku miryango y’imisigiti bandika izina rya buri umwe winjira yitabiriye isengesho ry’ijuma.

Iyo bamaze kwandika amazina mirongo irindwi bahita bavuga ngo: “Aba bangana na babandi Intumwa Muusa (s) yatoranyije muri ummat ye.”

Nyuma abo bamalayika bakomeza bazenguruka mu mirongo y’imbere mu musigiti iyo babuzemo umwe muri babandi bakundaga kwitabira ijuma barabazanya bati: “Runaka arihe?” Abandi bati: “Runaka ararwaye!” Bose bagahita bavugira rimwe bati: “Mana muhe gukira kugirango azongere kujya yitabira iswala y’ijumah!”

Umwe muri bo akonjyera akabaza ati: “Runakase we ko uyu munsi ntamubonye?” Abandi bati: “Uwo urimo ubaririza ari ku rugendo!” Bose bagahita bavugira icyarimwe bati: “Mana Nyagasani mugarure amahoro kuko turamuzi ni umunyejumah.”

Umwe akonjyera akabaza ati: “Ko runaka we ntamubona se?” Abandi bati: “Yitabye imana!” Bose bahita bavugira rimwe bati: “Mana Nyagasani mu by’ukuri mubabarire kuko we yari uwitabira isengesho ry’ijuma”.

▪️Iyo umuntu ari umunyejumah akagira impamvu zituma atayitabira asabirwa n’abamalayika kuko baba barabaye inshuti ze ariko iyo aretse kuyitabira nta mpamvu ifatika, aba yihuguje urwo rwego Allah yamuhaye.

▪️Uriyumva ute buri jumah ku gituro cyawe hagiye huzurana abamalayika b’inshuti zawe baje kugusura kubera kuba umunyejumah kwawe?!


[📚Mustadirak al-Wasa’il, Umz. 6 Babu swalatul jumu’ah Babu 21 Urp. 38]

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here