Ubwo umwuzukuru w’Intumwa y’Imana Imam Swadiq (as) yarimo agira inama umuswahaba we wamenyekanye kw’izina rya “mwene djundab” hari aho yageze aramubwira ati:

یَا ابْنَ جُنْدَبٍ أَقِلَّ النَّوْمَ بِاللَّیْلِ وَ الْکَلَامَ بِالنَّهَارِ- فَمَا فِی الْجَسَدِ شَیْ‏ءٌ أَقَلُّ شُکْراً مِنَ الْعَیْنِ وَ اللِّسَانِ- فَإِنَّ أُمَّ سُلَیْمَانَ قَالَتْ لِسُلَیْمَانَ ع- یَا بُنَیَّ إِیَّاکَ وَ النَّوْمَ- فَإِنَّهُ یُفْقِرُکَ یَوْمَ یَحْتَاجُ النَّاسُ إِلَى أَعْمَالِهِم

“Yewe mwene Djundab! Mu ijoro gabanya ibitotsi no kumanywa ugabanye kuvuga kuko mu by’ukuri nta bice mu bigeze umubiri bishimira Imana gake nk’amaso n’ururimi.
Kandi mu by’ukuri na nyina wa Nabii Sulaiman (as) yaramubwiye ati:
Mwana wanjye! Uramenye ntukabe umugaragu w’ibitotsi kuko mu by’ukuri byazakugira umukene kuri wa munsi abantu bazaba bakeneye ibikorwa byabo.”

[📚Biharul Anwar,  Umz. 75 Urp. 279/b24]

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here