UMWIHARIKO N’IBYIZA BYA SURAT FALAQ[urucyerera].

✅Surat Falaq ni isura ya 113 muri Quran.

✅Surat Falaq iboneka mu gice [ijuzu] cya 30 cya Quran.

✅Surat Falaq igizwe n’imirongo [ayah] 5.

✅Surat Falaq ni imwe mu masurah yamanukiye i Makka.

IMPAMVU YISWE FALAQ

Falaq ni ijambo ry’ururimi rw’icyarabu rifite ubusobanuro bwinshi bitewe n’ibyaribanjirije n’ibiriheruka… ariko mu iyitwa ry’iyisurah ni urucyerera.

Iyi surah yiswe gutya bitewe n’uko umurongo (ayah) wayo wa mbere waje uvuga urucyerera Imana irimo yigisha abantu ko bagomba kujya bayikoresha birinda amarozi n’imyuka mibi bikorwa n’inkozi z’ibibi muri icyo gihe cy’urucyerera ariko bitavuzeko uyikoresheje wikinga ku Mana mu kindi gihe bitakwemera ahubwo ni uko mu gihe cy’urucyerera aribwo akenshi abanyamyuka mibi bakora.

IBYIZA BYA SURAT FALAQ

Intumwa y’Imana Muhammad (s) yaravuze ati:
“Uzasoma surat al falaq azaba yivuye kandi azaba arinzwe amarozi kandi mu kuyisoma harimo kugirirwa impuhwe n’Imana kandi bituma uwayisomye agira ubuzima buzira umuze.”

[📚Mustadirak al-wasa’il/Muhadith Nuri, Umz 4 Urp. 370]

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here