Ibikorwa bya Mustahabu (Suna) igihe umuntu afata Wudhu.

1. Ni mustahabu ko umuntu afata wudhu ahagaze yerekeye Qibla.

2. Ni mustahabu kubanza koza amenyo no mu kanwa umuntu akoresheje uburoso n’umuti byabugenewe cyangwa se ikindi kintu cyoza amenyo, bitashoboka umuntu akahoza akoresheje urutoki.

3. Ni mustahabu kubanza koza ibiganza, no kuzunguza amazi mu kanwa inshuro eshatu ndetse no kunyuza amazi mu mazuru inshuro eshatu.

4. Ni mustahabu ku mugabo ko igihe agiye gufata wudhu agiye koza amaboko, asukaho amazi ahereye inyuma mu nkokora naho umugore akayasukaho ahereye imbere mu nkokora.

5 Ni mustahabu ko igihe umuntu amaze gufata wudhu yirinda kwihanagura amazi ya wudhu akoresheje igitambaro ahubwo akareka ayo mazi akuma yo ubwayo atayahanaguye.

6. Ni mustahabu ko igihe umuntu ari gufata wudhu atandukanya intoki ze kugirango amazi agere hose.

7. Ni mustahabu gusoma amaduwa yabugenewe igihe umuntu arimo gufata wudhu.

8. Ni mustahabu gukoresha amazi make cyane ashoboka igihe umuntu arimo gufata wudhu. Muri riwayat hajemo ko intumwa y’Imana yakoreshaga amazi angana na 3kg zingana na litiro 3 mu gukora ghusulu ndetse na 750gr y’amazi mu gufata wudhu. Akaba ari mustahabu kuri buri musilamu gukoresha amazi angana gutyo mu gukora ghusulu no mugufata wudhu.

9. Ni mustahabu gusuka amazi mu kiganza cy’iburyo, yaba agiye koza ukuboko kw’ibumoso cyangwa ukuboko kw’iburyo. Iyo agiye koza ukuboko kw’iburyo asuka amazi mu kiganza cy’iburyo yarangiza ya mazi ari mu kiganza cy’iburyo akayasuka mu kiganza cy’ibumoso akabona koza ukuboko kw’iburyo.

10. Ni mustahabu gusoma Surat Qadr mu gihe umuntu arimo gufata wudhu.

11. Ni mustahabu gusoma Ayatul-Kursiyu nyuma yo gufata wudhu.

12. Ni mustahabu ko umuntu ashyira iburyo bwe igikoresho kirimo amazi agiye gukoresha afata wudhu.

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here