Amaduwa asomwa mu gihe cyo gufata Wudhu .

1. Iyo umuntu arebye ku mazi agiye gufata wudhu, asoma iyi Duwa agira ati:

بِسْمِ اللّهِ وَ بِاللّهِ وَ الْحَمْدُ لِلّهِ الَّذِی جَعَلَ الْمَاءَ طَهُوراً وَ لَمْ یجْعَلْهُ نَجِساً

” Bismillahi wa billahi wal-hamdulillahi-lladhi ja’alal-maa twahuran wa lam yaj’alhu najsan.

=> Ku izina ry’Imana no ku bw’ubufasha bw’Imana kandi ikuzo no gushimwa bikwiye Imana yo yaduhaye (yashyizeho) amazi asukura kandi muri yo ntiyashyiramo umwanda (najsi).

2. Iyo umuntu agiye gukaraba intoki aravuga ati:

اللّهُمَّ اجْعَلْنی مِنَ التّوّابینَ وَ اجْعَلْنی مِنَ الْمُتَطهِّرین

=> Allahumma-j’alni mina-tawabiina waj’alni minal-mutatwahhirin.

” Mana Nyagasani nshyira mu bakwicuzaho unanshyire mu bejejwe (mu basukuwe)”.

3. Iyo umuntu ari kuzunguza amazi mu kanwa (kwiyunyuguza) aravuga ati:

اللّهُمَّ لَقِّنّی حُجَّتی یوْمَ اَلْقاک وَ أَطْلِقْ لِسانی بِذِکرِک و شكرك

=> Allahumma laqqini hujjati yawma alqaka wa atwliq lisani bi dhikrika wa shukrika.

“Mana yange shyira mu kanwa kange (mbwira) gihamya ikomeye nzavuga ku munsi w’imperuka (Umunsi nzaza iwawe) kandi ururimi rwange uruhe kuvuga ibisingizo byawe (dhikir) no gushimira”.

4. Iyo umuntu ari koza mu mazuru aravuga ati:

اللّهُمّ لا تُحَرِّمْ عَلَیَّ ریحَ الْجَنَّةِ وَ اجْعَلْنی مِمَّنْ یشُمُّ ریحَهَا وَ رَوْحَهَا وَ طِیبَها

=> Allahumma la tuharrim alayya riihal-jannati waj’alni mimman yashummu riihaha wa rawhaha wa twibaha.

” Mana Nyagasani ntuzanshyire mu baziririjwe kumva umuhumuro w’ijuru ahubwo uzanshyire mu bazumva umuhumuro n’umubavu waryo”.

5. Iyo umuntu arimo koza uburanga aravuga ati:

اللّهُمَّ بَیضْ وَجْهی یوْمَ تَسْوَدُّ فیهِ الْوُجوهُ وَ لا تُسَوِّدْ وَجْهی یوْمَ تَبْیضُّ فیهِ الْوُجوه

=> Allahumma bayid wajihi yawma tas’waddu fiihil-wujuhu wa laa tusawwid wajhi yawma tab’yadwu fiihil-wujuhu.

” Mana Nyagasani ubwo ku munsi w’imperu uburanga bwa bamwe buzaba bwabaye umukara(bwijimye), uburanga bwange uzabugire ubukeye (uburabagirana) kandi kuri uwo umunsi ubwo uburanga (bw’ibiremwa) buzaba burabagirana, uburanga bwange ntibuzabe bwijimwe (nabwo buzabe buri mu burabagirana)”.

6. Iyo umuntu arimo koza ukuboko kw’iburyo aravuga ati:

اللّهُمّ أَعْطِنی کتابی بِیَمِینِی وَ الْخُلْدَ فِی الْجنان بِیَسَارِی وَ حَاسِبْنِی حِسَاباً یَسِیراً

“Allahumma a’twini kitabi bi yamiini wal-khulda fil-janani bi yasaari wa hasibni hisaaban yasiiran”.

“Mana Nyagasani ku munsi w’imperuka uzashyire igitabo cy’ibikorwa byange mu kaboko k’iburyo naho ukubaho kwange mu ijuru k’ubuziraherezo ubishyire mu kaboko k’ibumoso kandi uzanyorohereze mu ibarura ry’ibikorwa byange”.

7. Iyo umuntu arimo koza ukuboko kw’ibumoso aravuga ati:

اللّهُمَّ لا تُعْطِنِی کِتَابِی بيساري  وَ لا تَجْعَلْهَا مَغْلوُلَةً إلَی عُنُقِی وَ اَعُوذُ بِکَ مِن مُقَطَّعَاتِ النِّیرَان

=> Allahumma laa tu’twini kitabi bi yasaari wa laa taj’alha maghlulatan ilaa u’nuqi wa a’udhubika min muqatwa’ati-niirani.

” Mana Nyagasani ku kunsi w’imperuka ntuzashyire igitabo cy’ibikorwa byange mu kuboko kw’ibumoso kandi ntuzakimanike ku ijosi ryange kandi nikinze kuri wowe ngo undinde umuriro wa Jahanama”.

8. Iyo umuntu arimo guhanagura ku mutwe aravuga ati:

اللّهُمَّ غَشِّنِی بِرَحْمَتِک وَ بَرَکاتِک وَ عَفْوِک

=> Allahumma ghashini bi rahmatika wa barakatika wa afwika.

” Mana Nyagasani ntwikiriza impuhwe zawe n’ibyiza byawe ndetse n’imbabazi zawe”.

9. Iyo umuntu arimo guhanagura ku birenge byombi aravuga ati:

اللّهُمّ ثَبِّتْنِی عَلَی الصِّراطِ یومَ تَزِلُّ فِیهِ الاَقْدَامُ وَ اجْعَلْ سَعْیِی فِیمَا یُرْضِیکَ عَنّی یَا ذَاالجَلالِ وَ الإِکرام

“Allahumma thabbitni ala swiratwi yawma tazillu fiihil-aqdaamu waj’al sa’yi fima yurdwiika anni ya dhal-jalaali wal-ikraam”.

” Mana Nyagasani komeze intambwe zange ubwo nzaba ndi kunyura ku kiraro kijya mu ijuru (Siratwa) mu gihe kuri uwo munsi intambwe z’abantu zizaba zihinda umushyitsi (zitengurwa cyangwa se zititira) kandi umpe gushyira umuhate mu byo wishimira. Yewe wowe ufite ubuhambare buhebuje”.

10. Iyo umuntu arangije gufata wudhu avuga iyi duwa agira ati:

اللَّهُمَّ إنِّي أسألُكَ تَمَامَ الوُضُوءِ وتَمَامَ الصَّلاةِ وتَمَامَ رِضْوَانِكَ والجنه الحمد لله رب العالمين

“Allahumma inni as’aluka tamamal-wudhui wa tamaama swalati wa tamaama ridw’wanika wal-janata alhamdulillahi rabbil-aalamiina”.

“Mana Nyagasani ndagusaba ugutungana kwa wudhu n’isengesho, kandi no guhabwa ijuru ry’uzuye ibyiza. Ibisingizo n’ikuzo bikwiye Imana umugenga w’ibiremwa byose”

 

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here