Ibihe by’amasengesho ya buri munsi.

a) Igihe cy’amasengesho ya dhuhr na aswr : Gihera mu gice cya kabiri cy’umunsi (amanywa) kigageza izuba rirenze. Isengesho rya aswr rigomba gukorwa nyuma y’irya dhuhr keretse habayeho kwibeshya ku buryo aswr uyisenga mbere ya dhuhr, icyo gihe iryo sengesho riba ryemewe hanyuma ugakora dhuhuri.

. Isengesho ry’ijuma: Iyo dhuhr igezemo kuri uwo munsi, mu mwanya wo gusenga dhuhr umuntu ashobora gukoramo isengesho ry’ijuma. Iryo sengesho nyirizina rigizwe na rakat ebyiri nkuko subh imeze, bigatandukanywa n’uko mbere y’isengesho ry’ijuma habanza kubaho imbwirwaruhame ebyiri (khutbah) aho umuyobozi w’iryo sengesho (imam) muri khutbah ya mbere ashimira Imana akanagira inama abantu yo gutinya Imana akanasoma isura ngufi muri Quran. Naho muri khutbah ya kabiri nyuma yo gushimira Imana, yongeraho gusabira amahoro n’imigisha intumwa yasozereje izindi ariyo Muhamad (swalallahu alaihi wa aalihi) n’abo mu rugo rwayo (alayihim salam).

. Igihe cy’isengesho ry’ijuma: gitangira mu gihe cya mbere cya dhuhr yinjiyemo, iyo rikererejwe gutangirira muri icyo gihe, hasengwa dhuhr.

. Kugira ngo iryo sengesho rikorwe hagomba kuba byibura hari abantu batanu ku buryo n’uza kuriyobora aba ari muri abo batanu.

. Iryo sengesho rigomba gukorerwa mu mbaga (jamah) na mbere y’uko risengwa umuyobozi waryo agomba kubanza gutanga khutba ebyiri.

. Gutega amatwi khutba ni itegeko. Iyo kuvugana bibuza kumva khutba ntabwo biba byemewe.

. Utanga khutbah agomba kuba ahagaze, akanicara akanya gato hagati ya khutba zombie.

. Indeshyo iri hagati y’ahakorewe ijuma ebyiri ntigomba kuba munsi ya farsakh imwe (ibirometero bitanu na metero magana ane).

. Isengesho ry’ijuma ku bagore cyangwa se ku bantu bari ku rugendo, ku barwayi, no ku bantu batabasha kubona ndetse no ku bandi nkabo, iyo hagati y’aho bava n’ahasengerwa ijuma harimo indeshyo irenze farsakh ebyiri (ibirometero icumi na metero magana inani), cyangwa se kuryitabira bigoranye kubera ubukonje bukabije cyangwa se n’izindi mpamvu zikomeye, ntabwo ari itegeko kuryitabira.

b) Igihe cy’isengesho rya maghrib na ishaa : Ni ukuva izuba rirenze, kuri ihtiyaat y’uko ibicu bitukura biba bigaragara iburasirazuba bimaze kurenga hejuru yacu. Igihe cy’aya masengesho kirangira mu joro hagati. Ariko kuri babandi batashoboye gusengera aya masengesho ku gihe kubera impamvu zo kwibagirwa cyangwa se bari basinziriye cyangwa bakaba bagize impamvu z’imihango (ku bagore) ndetse n’izindi mpamvu zitavuzwe, kuri bo igihe cy’aya masengesho kigera mu museke (subh-fajr). Isengesho rya ishaa rigomba gukorwa mbere y’irya maghrib.

c) Igihe cy’isengesho rya Subhi cyangwa al Fajr : Gitangira hagaragara umucyo iburasirazuba ku buryo uwo mucyo ari wa wundi ugenda wiyongera (Fajr swaadiq) utandukanye na wawundi uza ugahita ubura (Fajr kaadhib) kikarangira izuba rirashe. Umuntu agomba gusenga ari uko yamaze kwizera neza ko igihe cy’isengesho cyageze cyangwa se akabibwirwa n’abantu babiri b’inyangamugayo cyangwa se akamenyeshwa icyo gihe n’umuhamagazi (utora azana) wizewe unafite ubumenyi ku bijyanye n’ibihe.

 

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here