Icyo wakorera Umusilamu urimo kwitaba Imana (muhtadhar)

 

Umuislam w’umugabo cyangwa w’umugore yaba ari mukuru cyangwa umwana, uri mu gihe cyo kuvamo roho cyangwa akaba arimo kwitaba Imana niwe witwa muhtadhar akaba agomba kuryamishwa ku buryo aryamira umugongo we, ubworo bw’ibirenge bye bukaba bugomba kuba bwerekeye Qibla.

Iyo ibyo bidashobotse, aryamishwa ku rubavu rw’iburyo uburanga bwe bwerekeye Qibla, nabyo bitashoboka akaryamishwa ku rubavu rw’ibumoso uburanga bwe bwerekeye Qibla. Ni igikorwa kiri mustahabu ko umuntu amubwira Shahadataini (Ash’hadu an laa ilaaha ilallah wa ash’hadu anna Muhamadan rasulullah), akanamubwira amazina y’abaimamu ari nabo basimbura bahire b’intumwa y’Imana Muhamad (s) uko ari cumi na babiri, akanamubwira ibibazo aza kubazwa mu qaburi akanamubwirwa n’indi myemerere ya Islamu (shia).

Ibyo byose akabimubwira ku buryo abisobanukirwa agakomeza kubisubiramo kugeza ubwo yitabye Imana. Ni na mustahabu kumureka agakomeza akareba qibla kugeza igihe ajyaniwe kozwa.

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here