Amategeko arebana n’uwitabye Imana

Umuislam witabye Imana agomba gukorerwa ibikorwa bikurikira: Kozwa (Ghuslu).Hanuut, Kafan, iswala no gushyingurwa.

Uko umuislam witabye Imana yozwa.

Umuislamu witabye Imana agomba kozwa inshuro eshatu kandi akabikorerwa kubera Imana. Umuntu umwoza agomba kuba afite ubwenge, ari umuislam, anakurikira abaimam cumi na babiri. Kumwoza bikurikiranywa muri ubu buryo:

– Kumwogesha amazi avanze na Sidr.

– Kumwogesha n’amazi avanze na Kafuur.

– Kumwogesha amazi yonyine adafite icyo avanze nacyo.

Igihe ari umugabo agomba kozwa n’umugabo mugenzi we. Naho igihe ari umugore agomba kozwa n’umugore mugenzi we, ariko umugabo ashobora koza umugore we bashakanye cyangwa umugore akoza umugabo we.

Umwana w’umuislam witabye Imana kabone n’ubwo yaba ari umwana wavutse yitabye Imana (inda yavuyemo) akaba yari amaze amezi ane mu nda ya nyina ni itegeko kumwoza. Ariko kuri wa wundi utagejeje ku mezi ane ndetse n’iremwa ry’umubiri we rikaba ritari ryuzura, ashyirwa mu gitambaro agashingurwa adakorewe ghuslu.

Ghuslu y’uwitabye Imana ikorwa nka ghuslu y’ijanaba. Ihtiyat ni uko mu gihe ghuslu tartibi (ukurikiranya igice ku kindi) ishoboka umuntu atamukorera ghuslu irtimasi (kumwibiza mu mazi).

Hanuut

Ni itegeko ko nyuma yo koza uwitabye Imana akorerwa hanuut, ariyo gusiga Kafuur ku bice bikora hasi mu gihe cya sijida mu gihe cy’isengesho aribyo: Ku gahanga, mu biganza byombi, Ku mavi yombi, ku mitwe y’amano y’ibikumwe by’ibirenge. Ni mustahabu ko no ku zuru hashyiwa kafuur.

  • Kafuur igomba kuba ari nshya igihumura, mu gihe yashaje itagihumura ntago bihagije kuyikoresha. Igomba no kuba yabonetse mu nzira zemewe zitari amahugu cyangwa ubujura.
  • Ni mustahabu ko kafuur umuntu ayivanga na Turba ya Imamul Hussein (a.s).
  • Ni na byiza ko umuntu akorera hanuut uwitabye Imana mbere yuko amwambika. Ariko gukora hanut umuntu yatangiye kumwambika cyangwa yarangije kumwambika ntacyo bitwaye.

Kafan cyangwa kwambika uwitabye Imana

Kafan cyangwa isanda yabugenewe igizwe n’ibitambaro bitatu by’ingenzi aribyo:

1) Igitambaro kiva ku gituza kugeza munsi y’amavi (cyambika impande zose)

2) Igitambaro kiva mu bitugu kugeza munsi y’amavi (cyambika impande zose)

3) Igitambaro gipfuka umubiri wose kuva ku mutwe kugeza ku birenge.

  • Mu gushyira ku murongo ibyo bitambaro mu gihe umuntu agiye kwambika uwitabye Imana, icyo abanza hasi ni icya gatatu aricyo gipfuka umubiri wose, agasoreza ku cya mbere. Ni ukuvuga ko icya mbere aricyo kibanza ku mubiri.
  • Isanda ntago igomba kuba ibonerana ku buryo umubiri ugaragara.
  • Umuntu witabye Imana kumwambika isanda yagiyeho najisi ntago byemewe.

Isengesho rikorerwa uwitabye Imana

– Isengesho ry’uwitabye Imana rikorerwa umusilamu wese witabye Imana yaba umuntu mukuru cyangwa umwana wujuje imyaka itandatu, yaba afite ababyeyi bose b’abaislamu cyangwa afite ise cyangwa nyina w’umuislamu.

– Isengesho ry’uwitabye Imana rishobora gukorerwa mu mbaga ariyo jama’at. —— Takbiir zigize iryo sengesho zigomba kuvugwa zikurikiranye hatarimo umwanya hagati. Abantu bakurikiye imamu bagomba kuvuga takbiir n’amaduwa yose bagendeye kuri imamu basubiramo ibyo avuze.

– Abantu bari gusengera uwitabye Imana bagomba guhagarara bareba qibla, aho abo bantu baba bari ntihagomba kuba ari hasi cyangwa hejuru yaho umurambo uba uri. Uwitabye Imana ashyirwa imbere yabo bakamuryamisha agaramye ku buryo umutwe werekera iburyo, amaguru akerekera ibumoso bwabo. Ni itegeko ko isengesho ry’uwitabye Imana rikorwa abantu bahagaze. Ariko igihe hari umuntu utabasha guhagarara,ashobora gusenga yicaye.

– Umuntu uri gusengera uwitabye Imana ntago agomba kuba ari kure ye. Ariko mu gihe ari isengesho ry’imbaga bigatuma abantu bagera kure kubera ubwinshi bwabo ntacyo bitwaye.

– Mu gihe umuislamu yashyinguwe adakorewe isengesho cyangwa iryo yakorewe bikaza kumenyekana ko ryangiritse, ntabwo byemewe kumutaburura kugira ngo umukorere isengesho, ariko mu gihe cyose umubiri we utarangirika birashoboka kumukorera isengesho hakurikijwe uko rikorwa umuntu agahagarara iruhande rw’imva ye akarimukorera kubera Imana.

Uko iryo sengesho rikorwa:

Isengesho ry’uwitabye Imana rigira Takbiir eshanu rigakorwa muri ubu buryo:

1- Uvuga Takbiir ya mbere uti Allahu Akbar ugakurikizaho shahadataini uvuga uti:

اشْهَدُ انْ لا الهَ الَّااللَّهُ وَ انَّ مُحَمَّداً رَسُولُ اللَّهِ

=> Ash’hadu an la ilaaha illa llah wa anna Muhamadan rasulu llah.

2- Ukavuga takbiir ya kabiri uti Allahu Akbar ugakurikizaho gusabira intumwa n’umuryango wayo. Aho uvuga uti:

اللَّهُمَّ صَلِّ عَلى‏ مُحَمَّدٍ وَ آلِ مُحَمَّدٍ

=> Allahumma swalli alaa Muhammad wa aali Muhammad.

3- Ukavuga Takbiir ya gatatu uti Allahu Akbar ugakurikizaho gusabira abemeramana aho uvuga uti:

اللَّهُمَّ اغْفِرْ لِلْمُومِنینَ وَ الْمُومِناتِ

=> Allahumma gh’fir lil muminiina wal muminaat.

4- Ukavuga Takbiir ya kane uti Allahu Akbar ugakurikizaho gusabira uwitabye Imana.

Aho iyo ari umugabo uvuga uti:

اللَّهُمَّ اغْفِرْ لِهذَا الْمَیِّتِ

=> Allahumma gh’fir lihadhal mayyit.

Iyo ari umugore uravuga uti:

اللَّهُمَّ اغْفِرْ لِهذِهِ الْمَیِّتِ

=> Allahumma gh’fir lihadhihil mayyit.

5- Ukavuga Takbiir ya gatanu uti Allahu Akbar gusa nta kindi urengejeho. Aha isengesho riba rirangiye, bivuze ko ibivuzwe hejuru aha ari ibintu by’itegeko binahagije, uretse ko hari n’andi magambo y’ubusabe cyangwa izindi dhikr ziri mustahab zisomwa muri iryo sengesho bikaba ari na byiza kurushaho iyo zivuzwe zikaba ziboneka mu bitabo by’amaduwa(Mafatihul-Janan) n’ibindi.

Gushyingura uwitabye Imana.

– Ni itegeko ko umuislamu witabye Imana ashyingurwa mu butaka ku buryo impumuro ye itagera hanze kandi ku buryo nta nyamaswa yabasha kumukuramo.

– Uwitabye Imana agomba kuryamishwa ku rubavu rw’iburyo ku buryo imbere he haba herekeye Qibla.

– Gushyingura umuislamu ahantu hatuma ata agaciro nk’ahantu hajya imyanda n’ahandi nkaho ntago byemewe.

– Gushyingura umuislamu mu irimbi ritari iry’abaislam no gushyingura umuntu utari we mu irimbi ry’abaislamu ntago byemewe.

– Kirazira ni haramu gusenya imva y’umuislam, keretse igihe umuntu washyinguwemo mbere abaye atakirimo burundu.

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here