ITABARUKA RY’UMWUZUKURU W’INTUMWA IMAM BAQIR (as)

Muhammad Baqir (as) ni uwagatanu muri cumi na babiri twategeswe n’Imana gukunda no kuyoboka.

Ise umubyara ni Ali mwene Hussain (as) naho nyina akaba Fatwimah bint Hassan

Yamenyekanye ku mazina ya Shaakiri, Amiini, Saabir, Haad,… ariko iryamenyekanye cyane kurusha ayandi ni Baqir al- Uluum bitewe n’ubumenyi butagereranywa yari afite.

Muhammad Baqir (as) ni umwe mu babonye ishyano ryagwiririye umuryango w’Intumwa i Karbala.

Imam Baqir (as) yagiye ku ntebe y’ubuImam mu 95H kugeza ubwo yahorwaga Imana ahawe uburozi na Hisham bn Abdul Malik aza gutabaruka ku 7 Dhul Hijja 144H.

Imam Baqir (as) ashyinguwe mu irimbi rya Baqii’u iruhande rya se.

Ubwo Imam Baqir (as) yarimo iganira inama umusahaba we witwaga Djabir yaramubwiye ati:

يَا جَابِرُ اغْتَنِمْ مِنْ أَهْلِ زَمَانِكَ خَمْساً إِنْ حَضَرْتَ لَمْ تُعْرَفْ وَ إِنْ غِبْتَ لَمْ تُفْتَقَدْ وَ إِنْ شَهِدْتَ لَمْ تُشَاوَرْ وَ إِنْ قُلْتَ لَمْ يُقْبَلْ قَوْلُكَ وَ إِنْ خَطَبْتَ لَمْ تُزَوَّجْ وَ أُوصِيكَ بِخَمْسٍ إِنْ ظُلِمْتَ فَلَا تَظْلِمْ وَ إِنْ خَانُوكَ فَلَا تَخُنْ وَ إِنْ كُذِّبْتَ فَلَا تَغْضَبْ وَ إِنْ مُدِحْتَ فَلَا تَفْرَحْ وَ إِنْ ذُمِمْتَ فَلَا تَجْزَعْ وَ فَكِّرْ فِيمَا قِيلَ فِيكَ فَإِنْ عَرَفْتَ مِنْ نَفْسِكَ مَا قِيلَ فِيكَ فَسُقُوطُكَ مِنْ عَيْنِ اللَّهِ جَلَّ وَ عَزَّ عِنْدَ غَضَبِكَ مِنَ الْحَقِّ أَعْظَمُ عَلَيْكَ مُصِيبَةً مِمَّا خِفْتَ مِنْ سُقُوطِكَ مِنْ أَعْيُنِ النَّاسِ وَ إِنْ كُنْتَ عَلَى خِلَافِ مَا قِيلَ فِيكَ فَثَوَابٌ اكْتَسَبْتَهُ مِنْ غَيْرِ أَنْ يَتْعَبَ بَدَنُكَ

“Yewe Djabir! Ungukira ibi bitanu kuri aba ubana nabo;
– Uyo uhari ntumenyekana
– Niyo ubuze ntushakwa
– Niyo urikumwe nabo ntugishwa inama
– Niyo uvuze ntibemera ibyo uvuze
– Niyo ushatse ko bagushyingira ntawubikora

Cyorero ndakugira izi nama eshanu zikurikira:

▪️Nuhuguzwa ntuzahuguze
▪️Nugambanirwa ntuzagambane
▪️Nubeshyerwa ntuzarakare
▪️Nushimagizwa ntuzishime
▪️Nusuzugurwa ntibizakubabaze
Ahubwo tekereza neza kubyo uvugwaho nusanga ari ukuri, kwikubita imbere y’icyubahiro cy’Imana nibyo byagaciro kurusha kwikubita imbere y’abantu ariko nusanga ibyo uvugwaho atari ukuri ahubwo ubeshyerwa, ntibizakubabaze kuko aho uzaba wirundanyirizaho amathawabu utiriwe uvunika.

[📗Tuhafu al-uquul 284]

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here