BISMILLAHI RAHMAANI RAHIIM

Ikibazo:

Ese kurogesha umuntu waguhemukiye agapfa cyangwa ukamugira umusazi biremewe mu idini?

Igisubizo:

Ntabwo byemewe.

Ubusobanuro:

– Kwica umuntu ntabwo byemewe n’amategeko y’idini kabone n’ubwo yaba yarakwiciye, ibijyanye no guhora no guhana byose bifite uko bikorwa hagendewe ku mategeko abigenga.

– Ubusanzwe iyo umuntu aguhemukiye mu buryo ubwo aribwo bwose, haba inzira zikoreshwa kugirango usubizwe ukuri kwawe, yaba inzira z’amategeko cyangwa inzira z’ubwiyunge hagati y’abavandimwe. Muri izo nzira zose kwihanira no kwihorera ntibirimo, uretse ibyo kandi bishobora kugaruka ubikoze, akaba ari we ushobora kubona ibihano bikomeye na kwa kuri yaharaniraga akakubura.

– Ikirenze kuri ibyo, intumwa y’Imana (s) n’abaImam (as) muri hadith nyinshi, bagiye batugira inama yo kubabarira no kugira impuhwe ndetse izo hadith zikagaragaza ko kwihutira kwihorera atari byiza na gato.

Murizo hadith twavugamo iyi ikirikira:

Imam Aliy a.s yaravuze ati:

 “قِلَّةُ الْعَفْو اَقْبَحُ الْعُیُوبِ، وَ التَّسَرُعُ اِلَى الانتِقامَ اَعْظَمُ الذُنُوبِ”

“Kutagira impuhwe, ni inenge mbi kuruta izindi kandi kwihutira kwihorera, ni icyaha gikomeye cyane”

Wa salaamun alaykum wa rahmatullahi wa barakaatuh

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here