GUKUNDA IBYUBAHIRO N’UBUTEGETSI

Kimwe mu bintu bikomeye bamwe mu bana ba Adam bahura nabyo hano ku isi ni ukugira uburwayi bw’amarangamutima yihishe aganisha ku kwigomeka kuri Allah ashingiye ku gukunda ibyubahiro n’ubutegetsi.

Idini ritagatifutse rya islam ritwigisha ko ikintu cyose gikozwe atari ukubera Allah hamwe no gukunda ibyubahiro n’ubutegetsi aribyo biza ku isonga mu kubangikanya Allah ari nayo mpamvu Intumwa y’Imana Muhammad (s) yavuze ati:

إنَّ أخوفُ ما أخافُ علي اُمّتي الإشراكُ بالله اما إنّي لستُ اقول يعبُدونَ شمساً و لاقمراً و لاوثناً ولكن أعمالاً لغيرالله و شهوه خفيةً

“Mu by’ukuri ikinteye ubwoba kuri ummat yanjye ni ibangikanyamana, gusa mu by’ukuri njye simvuze ko bazaba basenga izuba, ukwezi cyangwa ibindi bigirwamana ahubwo bazaba bakora bitari ukubera Allah banakunda ibyubahiro n’ubutegetsi.”

[📚Nahdju al Fasahah, umz 1 urp 271]
[📚Kanzul A’amal, umz 3 urp 473]

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here