Ubwo Imam Hussain (as) yabonaga mukuru we Imam Hassan (as) arimo yunama amaraso y’ibyo munda akameneka kubera uburozi bw’igikatu yahawe na Muawiyat mwene Abi Sufiyani, Imam Hussain (as) yagize agahinda maze ararira nuko mukuruwe arihangana asa nkumuhoza aramubwira ati: “Hora yewe muvandimwe!” Kuko:

لَایوْمَ کیوْمِک یا أَبَاعَبْدِاللَّه یزْدَلِفُ إِلَیک ثَلَاثُونَ أَلْفَ رَجُلٍ یدَّعُونَ أَنَّهُمْ مِنْ أُمَّةِ جَدِّنَا مُحَمَّدٍ وَ ینْتَحِلُونَ دِینَ الْإِسْلَامِ فَیجْتَمِعُونَ عَلَی قَتْلِک وَ سَفْک دَمِک وَ انْتِهَاک حُرْمَتِک وَ سَبْی ذَرَارِیک وَ نِسَائِک وَ انْتِهَابِ ثِقْلِک فَعِنْدَهَا تَحِلُّ بِبَنِی أُمَیةَ اللَّعْنَةُ وَ تُمْطِرُ السَّمَاءُ رَمَاداً وَ دَماً وَ یبْکی عَلَیک کلُّ شَی ءٍ حَتَّی الْوُحُوشُ فِی الْفَلَوَاتِ وَ الْحِیتَانُ فِی الْبِحَار.

Nta munsi mu minsi uzakomerera kiremwa muntu nk’umunsi uzahura nawo yewe Aba Abdillah! Umunsi uzazengurukwa n’abagabo ibihumbi mirongwitatu kandi bavugako mu by’ukuri ari abaislam ba ummat ya sogokuru wacu Muhammad (s)

Abo bose bazakwirundiraho bakwice maze nyuma bafate bunyago urubyaro n’urushako byawe maze n’imitungo yawe igirwe halali y’ibivume by’amwene ummat

Nyuma yibyo ijuru rizarira amaraso kandi ibintu byose bizarira yewe n’inyamaswa z’imisozi n’amafi mu nyanja nabyo bizarira kubera urupfu uzicwa.

📚Biharul Anwar umz45 urp 218 H44

” Mu by’ukuri Hassan na Hussein (as) ni abayobozi babantu bo mw’ijuru”

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here