Habayeho Umugabo w’umugiraneza wubahaga ababyeyi be cyane, umunsi umwe rero, ubwo se yari aryamye haje umukiriya washakaga kugura ibicuruzwa, uwo muguzi yari aje kugura ibintu byinshi ndetse akanabungura amafaranga menshi ariko urufunguzo rw’iduka rwari rufitwe na se kandi yari asinziriye, ariko kuko umwana yubahaga se cyane byatumye yanga kumukangura, maze wa mukiriya na we yisubirirayo, bituma bahomba amafaranga menshi cyane angana n’amadirihamu ibihumbi 70.

Wa musaza amaze kubyuka bamubwira ibyabaye niko gushimira umuhungu we cyane maze amugabira inka imwe yari asigaranye aramubwira ati “mfite ikizere ko izakubera umugisha n’amahirwe kuri wowe.”

Ku rundi ruhande umwe mu basore wagiraga mico myiza wo mu bwoko bwabanya Israeli aza kurambagiza umukobwa maze baramumwemerera. Hagati aho akagira mukuru we wo kwa se wabo akaba umusore wagiraga ingeso mbi wabaswe n’ibyaha nawe aza kujya kurambagiza wa mukobwa ariko baramumwima niko kugirira ishyari n’inzika murumuna we wo kwase wabo maze ijoro rimwe aza kumutungura aramwica maze umurambo we awujugunya hafi aho mu gace.

Mu gitondo cy’umunsi wakurikiyeho nibwo yazaga aho yataye wa murambo  atangira kurira aboroga cyane  asaba guhorera umuhungu wo kwa se wabo akajya avuga ati “umuntu wamwishe wese agomba kumpa indishyi z’akababaro niba kandi atabonetse abantu batuye aha ni bo  bagomba kuyishyura”.

Gushaka umwicanyi byakomeje kunanirana havuka amacakubiri akomeye kuko kumenya umwicanyi bitari byoroshye ndetse byari kuvamo inzika bigatuma habaho ubundi bwicanyi bukabije, ni bwo bafashe icyemezo cyo gusanga Intumwa y’Imana Mussa (a.s) ngo abasabire kwa Nyagasani abagaragarize umwicanyi. Mussa (a.s) yasabye Imana ko yabacyemurira ikibazo ikabereka umwicanyi maze abasobanurira icyo Imana yamutegetse agira ati:

“Imana yabategetse ko mubaga inka y’inyana maze mwarangiza  mugafata igice cy’umubiri wayo mukagikubita ku murambo w’uwitabye Imana kugirango azuke  maze avuge uwamwishe kugirango amacakubiri arangire”.

 وَإِذْ قَالَ مُوسَىٰ لِقَوْمِهِ إِنَّ اللَّهَ يَأْمُرُكُمْ أَنْ تَذْبَحُوا بَقَرَةً

Bene Israel baramubaza bati “ese urimo kutunnyega!?”

قَالُوا أَتَتَّخِذُنَا هُزُوًا

Mussa ati “nikinze kuri Allah ngo andinde kuba mu njiji”

قَالَ أَعُوذُ بِاللَّهِ أَنْ أَكُونَ مِنَ الْجَاهِلِينَ

Bene Israel iyo baza kubirangiriza aho bari kugera kuntego  yabo vuba ariko kubwo  kugorana babaza  ibibazo byisubiramo  byatumye bibakomerera.

Babwiye Mussa bati “dusabire nyagasani wawe adusobanurire imiterere y’iyo nka.”

 قَالُوا ادْعُ لَنَا رَبَّكَ يُبَيِّنْ لَنَا مَا هِيَ

Mussa arabasubiza ati “Allah aravuga ko ari inka itari ijigija ntibe n’umutavu  ahubwo ibe iri hagati y’ibyo byombi  ngaho nimukore ibyo mutegetswe.”

قَالَ إِنَّهُ يَقُولُ إِنَّهَا بَقَرَةٌ لَا فَارِضٌ وَلَا بِكْرٌ عَوَانٌ بَيْنَ ذَلِكَ ۖ فَافْعَلُوا مَا تُؤْمَرُونَ

Bene Israel baravuga bati “dusabire Nyagasani wawe adusobanurire ibara ryayo.”

قَالُوا ادْعُ لَنَا رَبَّكَ يُبَيِّنْ لَنَا مَا لَوْنُهَا

Mussa arabasubiza ati “muby’ukuri Allah avuze ko ari inka y’igaju  y’ibara ricyeye cyane ishimisha abayireba.”

قَالَ إِنَّهُ يَقُولُ إِنَّهَا بَقَرَةٌ صَفْرَاءُ فَاقِعٌ لَوْنُهَا تَسُرُّ النَّاظِرِينَ

Bene israel bakomeza bamubaza bati “dusabire nyagasani wawe adusobanurire iyo ariyo kuko rwose inka zimeze gutyo ni nyinshi zaduteye urujijo kandi mu by’ukuri Allah nabishaka turayimenya.”

قَالُوا ادْعُ لَنَا رَبَّكَ يُبَيِّنْ لَنَا مَا هِيَ إِنَّ الْبَقَرَ تَشَابَهَ عَلَيْنَا وَإِنَّا إِنْ شَاءَ اللَّهُ لَمُهْتَدُونَ

Mussa Aravuga ati “Mu by’ukuri, Allah avuze ko ari inka itarigeze ikoreshwa imirimo yo guhinga ndetse no kuhira imyaka; ni inziranenge itagira icyasha.” (Nyuma yo kuyibona), baravuga bati “Noneho uvuze ukuri.

قَالَ إِنَّهُ يَقُولُ إِنَّهَا بَقَرَةٌ لَا ذَلُولٌ تُثِيرُ الْأَرْضَ وَلَا تَسْقِي الْحَرْثَ مُسَلَّمَةٌ لَا شِيَةَ فِيهَا قَالُوا الْآنَ جِئْتَ بِالْحَقِّ

Ni uko bene Isirael bajya gushaka iyo nka ifite ibyo bimenyetso kera kabaye baza kuyibona mu rugo rwa wa mugabo w’umugiraneza wajyaga yubaha se na nyina kuko iyo nka yari yarayigabiwe na se. Nyuma yo kujya mu biciro, no guciririkanya; baje kuyigura amazahabu menshi cyane nuko ya nka barayijyana ku itegeko ry’intumwa y’Imana  Mussa (a.s) barayibaga  maze bayikuraho umurizo bawukubita ku murambo  wawa musore wari wishwe maze ku bushake bwa Nyagasani arazuka  maze aravuga ati “uriya muhungu wo kwa data wacu uri gusaba kumporera  ni we wanyishe.”

Amakimbirane arahosha maze uwamwishe arafatwa ajya kubiryozwa n’uwari wishwe arazuka ashyingiranwa n’umukobwa yari yararambagije babana igihe kirekire.

Wa mugabo w’umugiraneza wajyaga agirira neza ababyeyi be kandi akabubaha agera ku bihembo by’akataraboneka abikesha kugirira neza ababyeyi be maze Mussa (a.s) arababwira ati “Murebe ibyo ineza yitura nyiri ukuyigira.”

 

اُنْطُرُوا اِلی الْبِرِّ ما بَلَغَ بِاَهْلِهِ

Bihaar al An’war, Umz.13 Urp. 259 gukomeza.

 

 

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here