Imam Hussain (as) muri Madhehebu ya sunni

Umuswahaba w’Intumwa y’Imana Muhammad (s) witwaga Ya’ala al A’amiriy yaravuze ati:

حَدَّثَنَا عَفَّانُ، قَالَ: حَدَّثَنَا وُهَیْبٌ، عَنْ عَبْدِ اللَّهِ بْنِ عُثْمَانَ، عَنْ سَعِیدِ بْنِ اَبِی رَاشِدٍ، عَنْ یَعْلَی الْعَامِرِیِّ، اَنَّهُ خَرَجَ مَعَ رَسُولِ اللَّهِ الَی طَعَامٍ دَعُوا لَهُ، فَاِذَا حُسَیْنٌ یَلْعَبُ مَعَ الْغِلْمَانِ فِی الطَّرِیقِ، فَاسْتقبَلَ اَمَامَ الْقَوْمِ ثُمَّ بَسَطَ یَدَهُ وَطَفِقَ الصَّبِیُّ یَفرُّ هَاهُنَا مَرَّةً وَهَاهُنَا، وَجَعَلَ رَسُولُ اللَّهِ یُضَاحِکُهُ حَتَّی اَخَذَهُ رَسُولُ اللَّهِ فَجَعَلَ احْدَی یَدَیْهِ تَحْتَ ذَقَنِهِ وَالْاُخْرَی تَحْتَ قَفَاهُ، ثُمَّ اَقْنَعَ رَاْسَهُ رَسُولُ اللَّهِ فَوَضَعَ فَاهُ عَلَی فِیهِ، فَقَبَّلَهُ، فَقَالَ: حُسَیْنٌ مِنِّی وَاَنَا مِنْ حُسَیْنٍ، اَحَبَّ اللَّهُ مَنْ اَحَبَّ حُسَیْنًا، حُسَیْنٌ سِبْطٌ مِنَ الْاَسْبَاط

Bivuye kuri A’affanu yaravuze ati: Wuhaybu yaravuze ati: Bivuye kuri Abdullah ibn Uthman na we abikuye kuri Sa’aidi ibn Abi Rashiid na we abikuye kuri Ya’ala al A’amiriy yaravuze ati: Mu by’ukuri we(ImamHussain) yasohokanye n’Intumwa bitabiriye umuhamagaro w’uwari wabatumeye ngo basangire nuko Hussain we yagendaga akina n’abandi bana mu nzira maze ubwo bari bageze imbere y’abantu Intumwa imuramburira amaboko kugirango imuterure ariko umwana akajya asimbuka hirya no hino mu buryo bwasekeje Intumwa kugeza ubwo ukuboko kumwe kw’Intumwa yagufatishije akananwa ke ukundi igushyira ku gakanu ke nuko yegura umutwe we iramusoma irangije iravuga iti: HUSSAIN AVA MURINJYE KANDI NANJYE MVA MURI HUSSAIN, IMANA IKUNDA UKUNDA HUSSAIN, HUSSAIN NI UMWE MU BUZUKURU BANJYE.

Uko Hussain ava ku ntumwa ni uko ari umwuzukuru wayo ariko uko Intumwa iva kuri Hussain ni uko Hussain yitangiye idini ryazanywe nayo (islam) ubwo ryari rigiye kurimbuka.

[📚Musnafu ibn Abu Shayibah umz 6 urp 380]
[📚Sunan Trimidhi umz 5 urp 658[
[📚Haakim nishaabur/ Mustadirak al Sahihayini umz 3 urp 194]
[📚Majma’u al azawaid umz 9 urp 181]
[📚Sahihi ibn Hibaan umz 15 urp 427]
[📚Musinad ibn Hanmbar umz 29 urp 102]
[📚Sunan ibn Majah umz 1 urp 51]
[📚Tabaran/ Ma’ajimu kabiir umz 3 urp 33]

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here