INTERA IRI HAGATI Y’UKURI N’IKINYOMA
Umuyobozi w’abemeramana Aliy mwene Abi Talib (as) yaravuze ati:
اَما اِنَّهُ لَيْسَ بَيْنَ الْحَقِّ وَ الْباطِلِ اِلاّ اَرْبَعُ اَصابِـعَ – فَسُئِلَ عَنْ مَعْنىقَولِهِ هذا، فَجَمَعَ اَصابِعَهُ وَ وَضَعَها بَيْنَ اُذُنِهِ وَ عَيْنِهِ – ثُمَّ قالَ: اَ لْباطِلُ اَنْ تَقولَ: سَمِعْتُوَ الْحَقُّ اَنْ تَقولَ: رَأَيْتُ؛
Naho mu by’ukuri nta ntera iri hagati y’ukuri n’ikinyoma uretse ingana n’intoki enye gusa
Bati:”Dusobanurire”.
Ahita afata intoki ze enye azirambika mu rwasaya hagati y’ugutwi n’ijisho nuko aravuga ati:
Ikinyoma ni igihe uvuga ngo: “Narumvise”, naho ukuri ni igihe uvuga ngo: ” Nabonye”.
[ Umunyarwanda ati: “Inkuru mbarirano iratuba…”]
[📚Nahju al Balagha/ khutubah 141]