Intumwa y’Imana (swalallahu ayayhi)yaravuze iti:Ukwezi kwa Rajab ni ukwezi gukomeye kw’Imana kandi ibyiza bikurimo ntiwabivuga ngo ubirangize, kurwana n’abahakanyi muri uku kwezi byarajiririjwe, Rajab ni ukwezi kwa Allah naho ukwezi kwa  Sha’aban kukaba ukwezi kwanjye naho ukwezi kwa Ramadhan kukaba ukwezi kwa ummat yanjye, umuntu ufunga umunsi umwe mu kwezi kwa Rajab Allah (swt) aramwishimira ndetse n’ibihano bya Allah bikamujya kure cyane ndetse n’urugi mu nzugi za Jahanam kuri we rurafungwa.

Nanone Imam Mussa Kazwim (alayhi salaam) muri imwe muri riwayat zivuga ku byiza by’ukwezi kwa Rajab yaravuze ati:
Uzafunga umunsi umwe mu minsi y’ukwezi kwa Rajab umwaka umwe mu myaka y’umuriro wa Jahanam uzamushyirwa kure naho uzasiba iminsi itatu muri kuno kwezi ijuru rizaba ITEGEKO kuri we, arongera aravuga ati: Ukwezi kwa Rajab ni izina ry’umugezi wo mu Ijuru urusha amata kwera ndetse ukarusha ubuki kuryohera bityo rero uzafunga umunsi umwe muri uku kwezi ntakabuza ko azasoma kuri aya mazi.

IBIKORWA BIKORWA MURI UKU KWEZI

IBIKORWA BY’IJORO RYA MBERE RY ‘UKWEZI KWA RAJAB

Intumwa y’Imana yavuze ati: Igihe nabonaga ikimenyetso cy’ukwezi kwa Rajab najyaga nsoma ubu busabe:

اَللّـهُمَّ اَهِلَّهُ عَلَیْنا بِالاْمْنِ وَالاْیمانِ وَالسَّلامَةِ وَالاْسْلامِ رَبّى وَرَبُّکَ اللهُ عَزَّوَجَلَّ»؛

Nyagasani gira uku kwezi kuri twe ukw’amahoro n’umutekano no kugandukira Allah n’ubuzima bwiza n’ukw’iterambere kuri twe ndetse n’idini ya Islam uyigire nshya Muremyi wanjye ukaba n’Umuremyi wawe (yewe kwezi) kwa Rajab; Yewe Mana usumba byose.

Nanone intumwa Muhamad (swalallahu ayayhi) iragira iti: Igihe nabonaga ukwezi kwa Rajab naravugaga nti:

اَللّـهُمَّ بارِکْ لَنا فى رَجَب وَشَعْبانَ، وَبَلِّغْنا شَهْرَ رَمَضانَ، وَاَعِنّا عَلَى الصِّیامِ وَالْقِیامِ، وَحِفْظِ اللِّسانِ، وَغَضِّ الْبَصَرِ، وَلا تَجْعَلْ حَظَّنا مِنْهُ الْجُوعَ وَالْعَطَشَ

Mana Nyagasani duhe imigisha muri uku kwezi kwa Rajab na shaban kandi uzatugeze mu kwezi kwa Ramazan; dufashe tuzabashe gusiba ndetse tuzabashe no gukora ibihagararo udufashe no kurinda indimi zacu n’amaso yacu kandi inyungu zacu muri kuno kwezi zizabe kuturinda kugira inyota ndetse n’inzara

Ibikorwa bikorwa mu ijoro rya mbere ry’ukwezi kwa Rajab
______________
1. Koga Ghusl
Sayyid ibn Twawus yaravuze mu gitabo cyitwa Al’ibadat hadith yavuye ku Ntumwa y’Imana (swalallahu ayayhi) ivuga ko umuntu uzagira ibikorwa akora muri uku kwezi maze mu ntangiriro zako, hagati yako ndetse no ku iherezo akoga Ghusl azahanagurwaho ibyaha amere nk’igihe yaravuye munda ya nyina umubyara!

2. Ziyarat ya Imam Hussein (as) muri rino joro ifite agaciro gakomeye .

3. Nyuma y’isengesho rya Magharib gusari amaraka 20 ebyiri ebyiri muri buri rakaat usoma inshuro 1 isura ya Alhamdu na Qul huwa llahu;
Intumwa ivuga ku bihembo by’izi swalat yararahiye maze iravuga iti: Uzazikora umuryango we, abana be, umutungo we bizahora birinzwe kandi azarindwa ibihano byo mumva kandi ku munsi w’imperuka azanyura kuri siratwa (ikiraro kijya mu ijuru) nk’umurabyo.

Nyuma y’isengesho rya Ishaa kora iswalat y’amarakaat abiri, aho irakaat ya mbere usomamo Al’hamdu na Alam nashrah, na Qul huwa llahu inshuro eshatu

Naho rakaat ya kabiri usome , Alhamdu, Alam nashrah, Qulhuwallahu, qul awuzubirabi nnass na qul’awuzubirabil falaq inshuro imwe imwe
nyuma ya salaam usome inshuro 30 La ilaha ila LLah usome na swalawatu inshuro 30

Intumwa yavuze ko uzakora ibi bikorwa Allah azamubabarira ibyaha bye ndetse anabimuhanagureho uko byakabaye
Ni mustahab gusoma ino dua ya imam Jawad (Alayhi salaam)

«اَللّـهُمَّ اِنّى اَسْئَلُکَ بِاَنَّکَ مَلیکٌ، وَاَنَّکَ عَلى کُلِّ شَىْء مُقْتَدِرٌ، وَاَنَّکَ ما تَشآءُ مِنْ أَمْر یَکُونَ اَللّـهُمَّ اِنّى اَتَوَجَّهُ اِلَیْکَ بِنَبِیِّکَ مُحَمَّد نَبِىِّ الرَّحْمَةِ، صَلَّى اللهُ عَلَیْهِ وَآلِهِ، یا مُحَمَّدُ یا رَسُولَ اللهِ، اِنّى اَتَوَجَّهُ بِکَ اِلَى اللهِ رَبِّکَ وَرَبِّى لِیُنْجِحَ بِکَ طَلِبَتى»

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here