Bismillahi Rahmaani Rahiim
بَلِ اللَّهُ مَوْلَاكُمْ وَهُوَ خَيْرُ النَّاصِرِينَ
Ahubwo Allah ni we mugenga wanyu kandi ni we mutabazi uhebuje.
Surat al Imran, 150.
Muri Ayat ibanziriza iyi, Quran ivuga ku bijyanye no kumvira abahakanyi, ikabuza abemeramana kumvira abahakanyi, igakomeza ivuga iti ahubwo Allah ni we mugenga n’umuyobozi wanyu.
Bityo bikaba byigaragaza ko kumvira abahakanyi ari ukubafata kandi ukabemera nk’abayobozi bawe.
Umurongo w’149 ugaragaza ko amemeramana baramutse bumviye kandi bakagengwa n’abahakanyi, babavana mu idini yabo.
Inyigisho n’ubutumwa dukura muri iyi ayat
- Ukumvirwa no kuyobora byihariwe gusa na Allah s.w.t
- Kwemera Allah nk’umugenga n’umuyobozi wawe bitanga intsinzi.