BISMILLAHI RAHMAN RAHIM

Uyu munsi turi taliki ya 25 y’ukwezi gutagatifu kwa Rajab, akaba ari umunsi w’akababaro n’agahinda ku muryango w’intumwa y’Imana Muhammad s, kuko ku italiki nk’iyi mu mwaka w’183 Hijria uwa karindwi mu basigire n’abasimbura b’intumwa y’Imana, imamu Musa al Kaadhwim a.s nibwo yatabarutse.
Bityo nkaba mboneyeho n’umwanya wo kubihanganisha mwebwe abakunzi n’abashia be, by’umwihariko ndihanganisha imam w’igihe cyacu Nygaasani yihutishe ubutabazi bwe!
Musa bn Jafar al Kazim a.s yavukiye I Madina mu mwaka w’127 Hijria, atangira inshingano z’ubuimamu mu mwaka w’147 Hijria nyuma y’itabaruka ry’umubyeyi we imam Jafar bn Muhammad al Sadiq a.s, Musa al Kazim yamazeku nshingano z’ubuimam imyaka igera kuri 35.
Yabayeho abangikanye n’abategetsi bo muri Bani Abas, batigeze bamworohera na gato ngo bamuhe agahenge kuko bamuhozagaho ijisho bamufungiye mu magereza atandukanye, kugeza ubwo aguye muri gereza ya Sindi bn Shaahiq mu mwaka w’183 Hijria, ashyingurwa ahitwa i Kadhwimayn mu gihugu cya Iraq, akaba ariho abaislamu bamusura by’umwihariko abashia ba AHLU BAYT a.s.
Igihe cy’ubuimamu bwe cyari igihe gikomeye cyane, cyari igihe ubutegetsi bwa bani Abas bwari bufite ingufu zo ku rwego rwo hejuru, muri ibyo bihe ahanini imam Kazim a.s yabagaho akoresha uburyo bwa taqiya kugirango byibuze abona agahenge, we n’abashia be kandi nabo yabagiraga inama yo gukoresha ubwo buryo kugirango barinde ubuzima bwabo, imitungo yabo n’imiryango yabo.
Hamwe n’ibyo byose, imam a.s ntabwo yigeze atezuka ku nshingano ze cyane cyane yibanda ku gutanga ubumenyi binyuze mu buryo butandukanye, yakunze kenshi gukora ibiganiro mpaka n’abantu batandukanye barimo abategetsi bo muri bani Abbas abereka ko ubutegetsi bwabo butemewe.
Ibiganiro yagiye agirana n’abamenyi b’abayahudi n’abakristo byagiye bigarukwaho n’abanyamateka n’bavuzi ba hadith batandukanye, nko mu gitabo cyitswe Musnad imam Kazim a.s hajemo hadith zigera ku bihumbi bitatu zivuga ku biganiro bitandukanye imam Musa al Kazim yagiye agirana n’abamenyi bo muri ayo madini.
Bitewe no guhozwaho ijisho kwa hato na hato, imam ntabwo yabashaga kuba yagira imigenderanire iri ku rwego rwiza n’abashia be, mu rwego rwo gukemura icyo kibazo, imam yashyizeho abamuhagarariye hirya no hino, urwo rwego rw’abamuhagarariye mu duce dutandukanye rwamufashaga gutanga ubutumwa butandukanye akabigeza ku bashiya binyuze muri abo bantu kandi n’abashia babashaga kumutumaho bakamugezaho ibibazo byabo, maze na we akabasubiza abinyujije kuri ba bantu bamuhagarariye.
Mu bindi byagoye kandi byashegeshe ubushia mu gihe cya Imam Kazim a.s, ni uko muri icyo gihe hatangiye kuvuka amatsinda atandukanye arimo nk’abaismailiya, Fatahiyah, Nawusiya n’abawaqifiyat badutse nyuma y’uko imam a.s atabaruka.
Aba babitewe no gukunda imitungo y’isi kwabo, kuko ni bamwe mu bantu bari abahagararizi ba imam yari yarashinze kumuhagararira mu duce runaka, bagakusanya khumsu na zakat. Imam rero amaze gutabaruka, imitungo yari mu maboko yabo banze kuyishyikiriza imam wa munani Aliy bn Musa al Ridha a.s, bavuga ko imam Musa al Kazim ari Mahdiy ajtfs ko nta wundi muimam uzaza nyuma ye.
Nk’uko twabigarutseho hejuru, imam Kazim a.s yagiye kenshi ashyirwa muri gereza mu rwego rwo kumubuza kwigisha abaislamu, ubwa mbere mu gihe cy’ubutegetsi bw’uwitwaga Mahdiy Abasi wategetse kuva mu mwaka w’158 kugeza muw’159, imam Kazim a.s yategetswe kuva i Madina akerekezwa i Baghdad muri Iraq hafi y’aho ubwo butegetsi bwategekeraga. Nyuma y’iyo nshuro, umutegetsi witwaga Haruna Rashid yafunze imam a.s inshuro zigera kuri ebyiri.
Uyu Haruna Rashid, mu mwaka w’180 hijria, yafungiye imam a.s mu rugo rw’uwitwaga Issa bn Jafar, anamutegeka mu ibaruwa ko yakwica imam a.s ariko uyu Issa bn Jafar ntabwo yabyemeye, byatumye imau yimurwa ajya gufungirwa muri gereza ya Fazil bn Rabi’u na gereza ya Sindi bn Shaahiq ari nayo yaguyemo.

Ku birebana n’impamvu zatumaga imama afatwa kandi agafungwa bya hato na hato, havugwa byinshi muri byo twavuga nk’ishyari ry’umuvandimwe we witwaga Ismail bn Jafar, wanakomtsweho itsinda ry’abaismailiya, wamusebyaga kuri Haruna Rashid kandi Rashid na we yabaga afite ubwoba bw’uko ubutegetsi bwe bushobora gucibwa intege n’ubuimam bwa Musa al Kazim a.s kuko yakurikirwaga na benshi bamufataga nka imam n’umuyobozi wabo, khalifa w’ukuri.

Mu minsi ya nyuma y’ubuzima bwa imam Musa al Kazi a.s yari afungiwe muri gereza ya Sindi bn Shahiq, uyu akaba ari nawe wishe imam a.s amuhaye uburozi ku itegeko ry’umutegetsi Haruna Rashi, maze nyuma y’iminsi itatu agatabaruka ku italiki nk’iya none mu mwaka w’183 Hijria.
N’ubwo bwose abategetsi bo muri bani Abas, bashyinguye umubiri wa imam Kazim a.s i Kazimayn bagirango hatazaba ahantu hahurira abashia benshi, ariko kuva icyo gihe kugeza n’ubu, abashia bo muri Iraq ndetse n’abaturutse imihanda yose hirya no hino ku isi, ntibajya basiba gusura Imam Musa al Kazim a.s n’umwuzukuru we Imam Jawad a.s!
Inna lillahi wa inna ilayhi raajiuna
Wa salaamun alaykum wa rahmatullah

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here