INTWARI HAZRAT ABBAS MWENE ALI MWENE ABI TALIB (as)

Abul Fadhil Abbas (as)  ni umuhungu w’umuyobozi wa bemera nyuma y’Intumwa Muhammad (s) Ali mwene Abu talib (as) nyina umubyara ni intungane ya menyekanye cyane kw’izina rya “Ummul Baniina”.

Abbas yari umuntu utinya Imana bihebuje, yari intwari, yagiraga urukundo, buri gihe yari ashishikajwe n’idini ye ya islam nta kabuza kuko yakuranye na Hassan na Hussein(as) erega!

Nyuma y’itabaruka rya se yanambye kuri bakurube (Hassani na Hussein) kugeza ubwo yemeye gupfana inyota y’igikatu n’inzara itagira ingano arimo arwanirira mukuru we Imam Hussein (as) aho i Karbala.

Abbas yavutse tariki 4 Sha’abani 26H i Madinah

Uwa kane muri cumi na babiri twategeswe n’Imana gukunda no gukurikira Imam Sadjad(as) yaravuze ati:

«رَحِمَ‏ اللَّهُ‏ عَمی الْعَبَّاسَ‏ فَلَقَدْ آثَرَ وَ أَبْلَی وَ فَدَی أَخَاهُ بِنَفْسِهِ حَتَّی قُطِعَتْ یَدَاهُ فَأَبْدَلَهُ اللَّهُ عَزَّ وَ جَلَ‏ بِهِمَا جَنَاحَیْنِ یَطِیرُ بِهِمَا مَعَ الْمَلَائِکَةِ فِی الْجَنَّةِ کَمَا جَعَلَ لِجَعْفَرِ بْنِ أَبِی طَالِبٍ وَ إِنَّ لِلْعَبَّاسِ عِنْدَ اللَّهِ تَبَارَکَ وَ تَعَالَی مَنْزِلَةً یَغْبِطُهُ بِهَا جَمِیعُ الشُّهَدَاءِ یَوْمَ الْقِیَامَةِ.»

“Impuhwe z’Imana zihorane na data wacu Abbas mu by’ukuri yabonaga ubuzima bw’umuvandimwe we (Imam Hussein) ari bwo bw’ibanze kurusha ubwe aramwitangira bituma acibwa amaboko ye yombi ariko Allah we uhambaye  mu mwanya wayamaboko yamuhaye amababa abiri atuma agurukana na bamalayika nk’uko nubundi yayahaye Djafar mwene Abi Talib.

Mu by’ukuri nta gushidikanya ko urwego Abbas afite imbere y’Imana ari urwego ruzifuzwa n’abahowe Imana ku munsi w’Imperuka.”

Uyu ni intwari Abbas mwene Abu talib  ushatse wamwita Abul Fadhil, Qamar bn Hashim, As-Saaq, Babul Hawaidj,….

[📚 khisal: umz 1 urp 68]

 

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here