BISMILLAHI RAHMAANI RAHIIM
__________

Ahl al Bayt a.s bigishije ubusabe n’amaduwa menshi atandukanye mu rwego rwo kwikinga ku Mana ngo iturinde ibyago, ibiza n’amakuba birimo; imitingito, gusenyuka kw’amazu, inkangu,….
Ntabwo ubwo busabe bwose twaburondora bwose ariko reka tuvuge ubu bukurikira:

1] -Amir a Muminina imam Aliy bn Abi Talib a.s yaravuze ati:

“Umuntu wese uzasoma ubu busabe agiye kuryama azaba arinzwe ibyago byo kwibwa n’ibyago byo guhera munsi y’ibisigazwa by’inzu yangiritse [kubera ibiza; nk’imitingito, inkangu, imyuzure,..] kandi abamalayika bazamukorera istigh’far.

Ubwo busabe ni ubu:

Iyo ugiye kuryama; ryamira urubavu rw’iburyo wisegure akaboko k’iburyo maze uvuge uti:

بِسْمِ اللَّهِ وَضَعْتُ جَنْبِی لِلَّهِ وَ عَلَی مِلَّةِ إِبْرَاهِیمَ وَ دِینِ مُحَمَّدٍ وَ وَلَایَةِ مَنِ افْتَرَضَ اللَّهُ طَاعَتَهُ مَا شَاءَ اللَّهُ کَانَ وَ مَا لَمْ یَشَأْ لَمْ یَکُنْ أَشْهَدُ أَنَّ اللَّهَ عَلی‏ کُلِّ شَیْ‏ءٍ قَدِیرٌ.

BISMILLAHI WADHA’TU JAN’BIY LILLAHI WA ALAA MILLATI IBRAHIMA WA DIINI MUHAMMADIN WA WILAAYAT MANIF’TARADH ALLAHU TAA’TAHU MAA SHAA’A ALLAHU KAANA WA MAA LAM YASHA’ LAM YAKUN.
ASH’HADU ANNALLAHA ALAA KULLI SHAY’IN QADIIR.

_Ku izina rya Allah ninjiye mu buriri bwanjye ku bwa Allah no kubwo kwemera no kwakira idini ya Ibrahim n’idini ya Muhammad no kwemera ubuyobozi bw’uwo Allah yategetse kumwumvira. Icyo Allah ashatse kiraba n’icyo adashatse ntikiba. Ndahamya ko Allah ari ushobora byose._

2] -Imam Sadiq a.s yaravuze ati “igihe utinya umutingito n’ibyago biwukomokaho, jya usoma iyi duwa mbere yo kuryama”
iyo duwa ni iyi:

إِنَّ ٱللَّهَ يُمۡسِكُ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضَ أَن تَزُولَاۚ وَلَئِن زَالَتَآ إِنۡ أَمۡسَكَهُمَا مِنۡ أَحَدٖ مِّنۢ بَعۡدِهِۦٓۚ إِنَّهُۥ كَانَ حَلِيمًا غَفُورٗا

INNALLAHA YUMSIKU SAMAWAAT WAL ARDHA AN TAZUULAA WA LAIN ZAALATAA IN AMSAKAHUMAA MIN AHADIN MIN BA’ADIH INNAHU KANA HALIIMAN GHAFUURAN

Mu by’ukuri Allah ni we ufashe ibirere n’isi kugira ngo bitava mu myanya yabyo. Kandi biramutse biyivuyemo nta wundi wabifata utari we. Rwose (Allah) ni Uworohera (abagaragu be), Ubabarira ibyaha.

📚 [1] Makaarem al Akhlaq, P. 249.

[2] Quran, Faatwir, 41.

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here