ITABARUKA RY’INTUMWA Y’IMANA MUHAMMAD (S)

Italiki ya 28 Safar niwo munsi umwiza mu biremwa; Intumwa y’Imana Muhammad s yatabarutse.

Umwe mu buzukuru be Imam Baqir as ni we wavuze ati:
«مَنْ أُصِيبَ بِمُصِيبَةٍ فَلْيَذْكُرْ مُصَابَهُ بِالنَّبِيِّ صَلَّى اَللَّهُ عَلَيْهِ وَ آلِهِ فَإِنَّهُ مِنْ أَعْظَمِ اَلْمَصَائِبِ»
“Uzagerwaho n’ibyago byo gupfusha azahite yibuka itabaruka ry’Intumwa s kuko mu by’ukuri ni ryo tabaruka rihambaye kurusha andi yose”.

[📚Kafii umz 3 urp 220]

Imwe muri Hadith ziboneka kubwinshi mu bitabo byinshi njyenderwaho bya sunni ni ivuga ku itabaruka ry’Intumwa s yakiriwe na ibn Abbas aho agira ati:

لما حضرت النبي صلي الله عليه وآله الوفاة وفي البيت رجال فيهم عمر بن الخطاب ، فقال رسول الله صلي الله عليه وآله وسلم : هلموا أكتب لكم كتابا لن تضلوا بعده أبدا ؟ فقال عمر : لا تأتوه بشئ فإنه قد غلبه الوجع وعندكم القرآن ، حسبنا كتاب الله

“Ubwo Intumwa s yari yegereje gutabaruka, mu rugo rwayo hari abagabo barimo Umar mwene Khatwab. Nuko Intumwa s iravuga iti: “Cyo nimunzanire ikidawu cya wino n’urupapuro mbandikire umurage utazatuma muyoba nyuma yanjye!” Aho nibwo Umar mwene Khatwab yahise atera hejuru avuga ati: ” Ntihagire icyo mumuzanira! Arimo guteshaguzwa kandi twe dufite Qur’an! Rwose igitabo cy’Imana kiraduhagije”.

[📚 Sahihi Bukhar umuzingo 6 [babu mardhi al Nabiyyu] paji 12 cyasohowe n’icyapiro rya dar al djayli (دار الجيل) Beirut]

[📚 Sahihi Muslim umuzigo 3 (kitabu al wasiiyat- Babu 5) paji 1259 cyasohowe n’icyapiro rya dar ihya’a al turaath al arabi( داراحیاء التراث العربى) ]

Umar mwene Khatwab yavuzeko Intumwa y’Imana s irimo iteshaguzwa mu gihe Allah swt muri Qur’an we avuga ati:

وَمَا يَنْطِقُ عَنِ الْهَوَى (3) إِنْ هُوَ إِلَّا وَحْيٌ يُوحَى(4)

Ntavuga ku bw’amarangamutima ye (3) ahubwo ibyo avuga ni ibyo ahishurirwa na Allah (4)

[💡Qur’an: 62:3-4]

Niba koko igitabo cya Allah cyari gihagije kuki byibuze hatabayeho kureba kuri izo Ayat mbere yo kuvugako Intumwa irimo iteshaguzwa?

▪️Iyi niyo mpamvu abashia bitwa abakafiri kuko bavuga ibyo ababita abakafiri badashaka ko bimenyekana naho ubundi twese dufite shahadatain. Ibindi ni urwitwazo kandi iyi ni nayo mpamvu babuza abayoboke babo kuvugana n’abashia kuko baziko babaha ukuri.

Niyo urebye impamvu babaha ni iyuko nuha umwanya umushia mukaganira ahita akwiba.

Mu by’ukuri nta kindi akwibisha ni uko ahita aguha ukuri nk’uko wari warahishwe.

NB: Ku munsi nk’uyu kandi ni nabwo umwuzukuru wayo wa mbere Imam Hassan as na we yatabarutse yishwe n’uburozi bw’igikatu yahawe n’umwe mu baswahaba ufatwa nk’umuyobozi ukomeye muri sunni witwaga Muawiyat mwene Abu Sufiyan abinyujije ku wari umufasha we(wa Imam Hassan) nyuma umuhungu w’uwo Muswahabah witwaga Yazid mwene Muawiyat nawe yica umwuzukuru w’Intumwa s wa kabiri witwa Hussein a.s.

INNA LILLAHI WA INNA ILAYHI RAJIUUNA

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here