Bismillah rahman rahiim

KWIZIHIZA MAWULID Y’INTUMWA

Ikibazo:

Zimwe mu nyigisho zigishwa na bamwe mu basuni hamwe n’abawahabi ni uko kwizihiza umunsi w’ivuka ry’Intumwa ari Bida’ah none mwe mubivugaho iki?

 

Igisubizo:

Mbere y’uko tuvuga kuri icyo twari dukomojeho cyo kwizihiza Mawulid y’Intumwa s, reka tubanze twibutseko kubaha, guha agaciro no gushyigikira Intumwa y’Imana Muhammad s ari bimwe mu bintu by’itegeko ngenderwaho muri islam kandi ibyo nta muntu ugomba kutabyubahiriza.

Allah swt ati:

…فَٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ بِهِۦ وَعَزَّرُوهُ وَنَصَرُوهُ وَٱتَّبَعُواْ ٱلنُّورَ ٱلَّذِيٓ أُنزِلَ مَعَهُۥٓ أُوْلَٰٓئِكَ هُمُ ٱلۡمُفۡلِحُونَ

Bityo rero ba bandi bamwemeye, bakamwubaha, bakamushyigikira bakanakurikira urumuri yahishuriwe (Qur’an), abo ni bo bakiranutsi

[Q: 7: 157]

Mu by’ukuri nitwitegereza neza turabonako iyi ayat irimo idutegeka ibintu bine bikurikira:

  1. «آمنوا به» Ni mwemere

Intumwa Muhammad s

  1. «عزّروه» Ni muyubahe kandi

muyigire iyagaciro

  1. «و نصروه» Ni muyishyigikire
  2. «و اتبعوا النور الّذى أنزل معه»

Kandi mukurikire urumuri yahishuriwe

Ibi ni nako byanditse muri surat Fat’hu umurongo wayo wa cyenda.

Tugendeye kuri izi ayat ebyiri zitubwirako kubaha Intumwa y’Imana Muhammad s no kuyikunda no kuyishyigikira ari itegeko ubu turabaza tuti: “Ese iyo abantu bicaye hamwe barimo bayibuka bayivuga imyato n’ibigwi bishimira ivuka ryayo ry’igitangaza si ugushyira mu ngiro izo ayat zombi?”

Igisubizo cya buri wese ukunda Intumwa ni “YEGO” kuko muri uko kwicara hamwe bayibuka banayivuga imyato n’ibigwi harimo kugaragaza urukundo, kuyishyigikira no kuyubaha no kuyiha agaciro mu buryo buhambaye.

Bitewe n’uko Mawulid ari ukugaragaza urukundo, guha agaciro Intumwa no kuyubaha no kuyishyigikira ntabwo ari Bida’ah kuko twabonye imirongo ya Qur’an ibidutegeka.

Bida’ah ni ikintu kizanwa mu idini cyikitirwa idini kandi nta nkomoko gifite muri Qur’an cyangwa mu migenzo y’Intumwa Muhammad s [Sunnah].

Mawulid y’Intumwa Muhammad s ni ukumenyekanisha izina rye kandi ibyo biri no mu migenzo ya Allah swt aho yagize ati:

 

وَرَفَعْنا لَکَ ذِکْرَکَ

Maze tumenyekanisha izina ryawe

(Q: 94: 4)

Naho kubijyanye n’uko Mawulid y’Intumwa Muhammad s igirwa umunsi mukuru!

Allah swt kandi agira ati :

قَالَ عِيسَى ٱبۡنُ مَرۡيَمَ ٱللَّهُمَّ رَبَّنَآ أَنزِلۡ عَلَيۡنَا مَآئِدَةٗ مِّنَ ٱلسَّمَآءِ تَكُونُ لَنَا عِيدٗا لِّأَوَّلِنَا وَءَاخِرِنَا وَءَايَةٗ مِّنكَۖ وَٱرۡزُقۡنَا وَأَنتَ خَيۡرُ ٱلرَّٰزِقِينَ

Issa (Yesu) mwene Mariyamu (Mariya) aravuga ati “Mana Nyagasani wacu! Tumanurire ameza avuye mu ijuru ateguyeho amafunguro, (uwo munsi) utubere umunsi mukuru kuri twe no ku bazaza nyuma yacu, (ayo meza) anatubere igitangaza kiguturutseho, unadufungurire kuko ari wowe uhebuje mu batanga amafunguro.”[Q: 5:144]

Niba Hawariyuna baramanuriwe ameza ariho ibyo kurya bikitwa umunsi mukuru (ilayidi) muri Qur’an kandi ibyo byo kurya byari inema za Allah z’akanya gato none ni gute umunsi w’ivuka ry’umwiza mu biremwa byose wo utaba umunsi mukuru (ilayidi) kandi ari inema ya Allah ihoraho?

Ibigwi n’imyato by’Intumwa Muhammad s ntibivugwa ku munsi wa Mawulid ye gusa ahubwo no muyindi minsi biravugwa kandi muri uko kubivuga harimo kubahiriza itegeko rya Allah swt nk’uko twabigarutseho hejuru.

Ariko iyo bigeze ku munsi yavukiyeho (Mawulid) bifata indi ntera, bikaba pby’umwihariko bitewe ahanini n’ibitangaza byawubayemo.

Umumenyi kizigenza muri madh’hab y’abasuni mu gice cyabawahabi witwa Ibn Tayimiyah hamwe n’abamukurikira bo bahakana bivuye inyuma ibijyanye no kwizihiza umunsi w’ivuka ry’Intumwa s ngo bitewe n’uko abaswahaba batabikoze gusa.

[Ibn Bazi Abdul Aziiz ibn Abdullah mu gitabo cye yise Madjimu’u fatawa wal maqalati mutanawa’a Umuzingo wacyo wa mbere, Ipaji y’178 cyasohowe n’icyapiro rya Dar al Qasim]

[Ibn Tayimiyyah Haraaniy, Ahmad bn Abdul Haliim mu gitabo cye yise Iqtidhau al swirat’a limukhalifat as’habu al djahiim, Umuzingo wa 2, Ipaji ya 121_123 cyasohowe n’icyapiro rya dar Aalimul kitabu]

None ko Qur’an idutegeka kubaha no gushyigikira Intumwa y’Imana Muhammad s na Allah swt akaba yivugirako yamenyekanishije izina rye kandi ibyo akaba aribyo bikorwa bikorwa ku munsi wa Mawulid, igikwiye ni uko twakurikira fatuwa zinyuranyije na Qur’an za Ibn Tayimiyah hamwe n’abamukurikira cyangwa ni uko twakurikira Qur’an?

Mu gusubiza iki kibazo n’ubundi turifashisha abamenyi bakomeye noneho bo hambere ba Madh’hab y’abasuni.

  1. Ahmad bn Muhammad wamenyekanye ku izina rya Qas’t’laani witabye Imana Muwa 923 Q ni umwe mu bamenyi bakomeye cyane bamenyekanye mu isi y’abasuni bo mukinyejana cya cyenda.

Ku bijyanye na Mawulid yaravuze ati:

Abaislam bagomba kwizihiza Mawulid y’Intumwa Muhammad s, bagaburirana hagati yabo, bakesha amajoro bagandukira Allah banatanga iswadaqat kandi bagomba kugaragaza ibyishimo byabo kuri uwo munsi bagirirana neza hagati yabo banasoma imivugo ivuga imyato Muhammad s banifurizanya kugira umunsi mwiza w’ivuka rye.

Mu by’ukuri imigisha y’Intumwa Muhammad s izahoraho ibihe byose!

Impuhwe za Allah ni zihundagazwe kuri buri wese uzakesha ijoro yizihiza ivuka rye.

[Qas’t’laan, Ahmad bn Muhammad mu gitabo cye yise Al Mawahib al ladiniya bil Manh’ al Muhammadiyyat, Umuzingo wa Mbere, Ipaji ya 89 cyasohowe n’icyapiro rya al Maktabatu al Tawfiiqiyat].

  1. Hussein bn Muhammad bn Hassan wamenyekanye ku izina rya “Diyar Bakri” witabye Imana muwa 960 Q na we ati:

“Ni ngombwa ko Abaislam bizihiza Mawulid y’Intumwa Muhammad s bagaburirana hagati yabo banakesha amajoro, banatanga iswadaqat, banagaragarizanya ibyishimo, banasoma ibisigo bya Mawulid kuko ibyo ni ukuzamura no kubaha Intumwa y’Imana Muhammad s kandi ibyo bizahoreho ibihe byose.”

[Diyar Bakri, Sheikh Hussein mu gitabo cye yise Tarikh al Khamiisi fii Ah’wal Anfusi al Anfuusi, Umuzingo wa Mbere, Ipaji ya 322 cyasohowe n’icyapiro rya dar al s’adiq/ Bayrut].

  1. Djalal Dini wamenyekanye ku izina rya Suyutwi witabye Imana muwa 911 yarabajijwe ati: “Ese kwizihiza Mawulid y’Intumwa mu bijyanye n’amategeko y’idini ni ikintu cyemewe cyangwa nticyemewe?” Maze arasubiza ati: ” Mawulid ni ukwicara kw’abantu bagasoma ikintu muri Qur’an hamwe n’Imvugo z’Intumwa Muhammad s ubundi nyuma bakagaburirana hagati yabo mu by’ukuri iki gikorwa cya Mawulid ni igikorwa kiza rwose n’abakitabira babona amathawabu (ingororano ya nyayo) yacyo kuko ibyo ni ibizamura agaciro n’icyubahiro by’Intumwa kandi rwose nayo birayishimisha”.

[Djalal Dini Suyutwi, Abdul Rahman ibn Abi Bakri mu gitabo cye yise Al Hawa Lil fatawa, Umuzingo wa Mbere, Ipaji ya 221- 222 cyasohowe n’icyapiro rya dar al Fikrat/Bayrut].

 

Was-Salaam

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here