IBIHE BYA NYUMA

Ubwo umwuzukuru w’Intumwa y’Imana Muhammad s Imam Swadiq as yarimo abwira umunyeshuriwe ibizaranga ibihe bya nyuma, hari aho yageze aramubwira ati: “Igihe ibi bizaba byafashe indi ntera byashyizwe ku rwego rukomeye nta kabuza bizaba ari ibihe bya nyuma”.

  1. Igihe uzabona amahugu n’akarengane hose.
  2. Igihe ubusobanuro bwa Qur’an buzaba bwavanzwemo ibitekerezo bya bamwe.
  3. Igihe idini ya Allah izaba yarateshejwe agaciro.
  4. Igihe uzabona abanyakinyoma bateye imbere kurusha abanyakuri.
  5. Igihe abagabo bazaba bahagijwe n’abagabo n’abagore bahagijwe n’abagore bagenzi babo.
  6. Igihe uzabona abafite imani barahisemo guceceka.
  7. Igihe abato bazaba batacyubaha abakuru.
  8. Igihe ubuvandimwe buzaba bwaracitse.
  9. Igihe gucinya inkoro bizaba byarashyizwe imbere.
  10. Igihe ubunywi bw’inzoga buzaba bwarahawe intebe ku karubanda.
  11. Igihe inzira z’ibyiza zizacibwa maze hakimikwa izibibi.
  12.  Igihe ibyaziririjwe bizagirwa ibiziruwe aho ibiziruwe bikagirwa ibiziririjwe.
  13. Igihe amategeko y’idini azakorwa hagendewe ku byifuzo bya bamwe.
  14. Igihe abantu bafite imani bazimwa ukuri kwabo kandi ntibabashe kubyinubira uretse mu mitima yabo.
  15. Igihe ibishoro bihambaye bizaba bishyirwa mu birakaza Allah.
  16. Igihe ruswa izaba yiganje mu butegetsi.
  17. Igihe abagabo bazaba bagurisha n’abagore babo.
  18. Igihe urusimbi ruzaba rwarashyizwe ku mugaragaro.
  19. Igihe hazaba hashyizweho ibishimisha bidakwiye hakanashyirwaho ingamba zikomeye zo kutabirwanya.
  20. Igihe abantu bazaba bakomerewe no kumva ukuri kwa Qur’an ariko bakumva ibinyoma by’abapfumu vuba cyane.
  21. Igihe umuturanyi azaba yubaha mugenzi we bitewe no gutinya ibiva ku rurimi rwe.
  22. Igihe abantu bazaba bajya gukora umutambagiro mutagatifu atari ukubera Allah.
  23. Igihe imitima y’abantu izaba yarakomeye nk’amabuye.
  24. Igihe abantu bazaba bafana umunyentsinzi batitaye ku buryo yayibonyemo.
  25. Igihe abagendera mu nzira za Halali bazaba bannyegwa hagashimagizwa abanyura mu nzira za haram.
  26. Igihe ibikoresho by’imiziki mibi bizaba byiganje no mu mugi wa Makkah na Madinah.
  27. Igihe abategeka ibyiza bakanabuza ibibi bazaba bagirwa inama ko ibyo bakora atari inshingano zabo.
  28. Igihe imisigiti izaba yuzuye abadatinya Allah.
  29. Igihe ikizaba kiraje inshinga abantu ari inda zabo n’ibiziri munsi.
  30. Igihe intambara z’ubutita zigamije kwica imico myiza zizaba ziganje.
  31. Igihe inyungu za benshi zizaba ziva mu kwibisha iminzani.
  32. Igihe hazaba hariho abantu batigeze batangira zakah imitungo yabo habe na rimwe.
  33. Igihe abantu bazajya bararana isindwe bakabyuka babyigamba.
  34. Igihe abantu bazajya bagambirira guhurira ahantu ari benshi bagamije ubusambanyi.
  35. Igihe abantu bazaba batanga imitungo yabo ahatari mu nzira za Allah byagera mu nzira za Allah bakifata.
  36. Igihe abantu bazaba batitaye ku bihe by’amasengesho….                                                                                                                Source:[Biharul Anwar umz 52 paji 256-260]

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here