BISMILLAHI RAHMANI RAHIM
HADIITH AL KISAA
Intumwa y’Imana Muhammad s yari kumwe na Aliy mwene Abi Talib, Hassan mwene Aliy, Hussein mwene Aliy na Fatwimat az-Zahra umukobwa wayo munsi y’igishura (ishuka nini) maze ikora ubusabe hahita hamanuka umurongo wa Qur’an wa mirongo itatu n’itatu uboneka mu isura ya mirongo itatu na gatatu [Quran, 33] aho Allah yagize ati:
إِنَّمَا يُرِيدُ اللَّهُ لِيُذْهِبَ عَنكُمُ الرِّجْسَ أَهْلَ الْبَيْتِ وَيُطَهِّرَكُمْ تَطْهِيرًا
Mu by’ukuri Allah arasha kubezaho umwanda (w’ibyaha no kwibeshya) yemwe Ahlubayt (bantu bo mu rugo rw’intumwa y’Imana) maze abasukure ukuri ko kubasukura].
Iby’iyi Hadith ntibivugwa n’abaislam bayoboka umurage w’Intumwa y’Imana Muhammad s gusa ahubwo uyisanga no mu bitabo bya kera by’abaislam b’abasunni nka Ruuhu al Ma’ani fii Al Tafsiir al Qur’an al Adhwiim cyandiswe na Sayyidu Muhammad wamenyekanye ku izina rya Aluusi cyakorewe ubugenzuzi na Abdul Baari A’tiyah, Umuzigo wa 11, Ipaji ya 591, gisohorwa n’icyapiro rya al Kutub al Aalamiyah Beirut…
Uretse n’uko iyi Hadith yavuzwe kenshi n’abuzukuru bahire b’Intumwa y’Imana Muhammad s hari n’abaswahaba benshi bayihamije, nka Djabir bn Abdillahi al Answari, Abdullah bn Abbas, Abdullah bn Dja’afar al Twayyari, Bariidah Aslami, Abdullah bn Omar, Imran bn Haswiini, Salamat bn Ak’uu, Abu Sa’idi Khadari, Anasi bn Malik, Abu Dhar al-Ghafaar, Abu Layli, Abu As’wadi Daili, Amru ibn Mayimuun Audi, Sa’ad ibn Abi Waqaas, Ummu Sallamah, Aisha, Omar ibn Abi Sallamah, Abul Hamra’u, Zainab bint Abi Sallamah, Aamir ibn Sa’ad, Abu Hurayirah, … n’abandi benshi wasanga mu gitabo Masailu K ulu Imamati cyandiswe na Amiini Ibrahim paji 192-193 cyasohowe n’icyapiro rya Bustan Kitabu Qom.
Bivuye kuri Djabir ibn Abdillahi al aswari yaravuze ati:
عَنْ فاطِمَهَ الزَّهْراَّءِ عَلَیْهَا السَّلامُ بِنْتِ رَسُولِ اللَّهِ صَلَّى اللَّهُ عَلَیْهِ وَآلِهِ قالَ سَمِعْتُ فاطِمَهَ اَنَّها قالَتْ دَخَلَ عَلَىَّ اَبى رَسُولُ اللَّهِ فى بَعْضِ الاْیّامِ فَقالَ السَّلامُ عَلَیْکِ یا فاطِمَهُ فَقُلْتُ عَلَیْکَ السَّلامُ قالَ اِنّى اَجِدُ فى بَدَنى ضُعْفاً فَقُلْتُ لَهُ اُعیذُکَ بِاللَّهِ یا اَبَتاهُ مِنَ الضُّعْفِ فَقَالَ یا فاطِمَهُ ایتینى بِالْکِساَّءِ الْیَمانى فَغَطّینى بِهِ فَاَتَیْتُهُ بِالْکِساَّءِ الْیَمانى فَغَطَّیْتُهُ بِهِ وَصِرْتُ اَنْظُرُ اِلَیْهِ وَاِذا وَجْهُهُ یَتَلاَ لَؤُ کَاَنَّهُ الْبَدْرُ فى لَیْلَهِ تَمامِهِ وَکَمالِهِ
Bivuye ku mukobwa w’Intumwa y’Imana Muhammad s Fatwimat az-Zahra as aravuga ati:
“Rimwe Data Intumwa y’Imana yinjiye aho nari ndi, maze arandamutsa ati; “Amahoro ya Allah nabane nawe yewe Fatwimat”. Nanjye ndamwikiriza nti; ” Nawe nabane na we yewe Data nkunda!”
Ahita abwira ati: “Yewe Fatwimat! Mu by’ukuri ndikwiyumvamo umunaniro”. Nti, “Ndagusabira kuri Allah ko yawugukiza”. Nuko arambwira ati: “Yewe Fatwimat! Cyo nzanira igishura cyo muri Yemen maze ukintwikirize”. Nuko ndakizana ndakimutwikiriza. Mu by’ukuri nakomeje ku mureba mu buranga bwe bwarabagiranaga nk’ukwezi kwa badri kuzuye”.
فَما کانَتْ اِلاّ ساعَهً وَاِذا بِوَلَدِىَ الْحَسَنِ قَدْ اَقْبَلَ وَقالَ السَّلامُ عَلَیْکِ یا اُمّاهُ فَقُلْتُ وَعَلَیْکَ السَّلامُ یا قُرَّهَ عَیْنى وَثَمَرَهَ فُؤ ادى فَقالَ یا اُمّاهُ اِنّى اَشَمُّ عِنْدَکِ راَّئِحَهً طَیِّبَهً کَاَنَّها راَّئِحَهُ جَدّى رَسُولِ اللَّهِ فَقُلْتُ نَعَمْ اِنَّ جَدَّکَ تَحْتَ الْکِساَّءِ فَاَقْبَلَ الْحَسَنُ نَحْوَ الْکِساَّءِ وَقالَ السَّلامُ عَلَیْکَ یا جَدّاهُ یا رَسُولَ اللَّهِ اَتَاْذَنُ لى اَنْ اَدْخُلَ مَعَکَ تَحْتَ الْکِساَّءِ فَقالَ وَعَلَیْکَ السَّلامُ یا وَلَدى وَیا صاحِبَ حَوْضى قَدْ اَذِنْتُ لَکَ فَدَخَلَ مَعَهُ تَحْتَ الْکِساَّءِ
Bidatinze umwana wanjye Hassan yahise anjyeraho ati: “Amahoro ya Allah nabanenawe yewe Mama nkunda!”.
Nti: “Na we bibe uko yewe mutako w’imboni zanjye! Rubuto rw’umutima wanjye!” Ati: “Yewe Mawe nkunda! Mu by’ukuri ndikukumvaho impumuro nziza cyane imeze nk’iya sogokuru Intumwa ya Allah!” Nti: “Ni byo! Mu by’ukuri sogokuru wawe ari hariya munsi y’igishura”. Nuko Hassan agenda yegera aho maze aravuga ati: “Amahoro ya Allah nabane nawe yewe sogokuru wanjye nkunda! Yewe Ntumwa ya Allah! Ese wampa uburenganzira nanjye nkinjira mu gishura nkaba hamwe nawe?” Intumwa iramusubiza iti: ” Nawe amahoro ya Allah agusesekareho yewe mwana wanjye! Yewe muyobozi wa Hawdhwi yanjye! Mu by’ukuri nkuhaye uburenganzira!” Maze aba yinjiye mu gishura.
فَما کانَتْ اِلاّ ساعَهً وَاِذا بِوَلَدِىَ الْحُسَیْنِ قَدْ اَقْبَلَ وَقالَ السَّلامُ عَلَیْکِ یا اُمّاهُ فَقُلْتُ وَعَلَیْکَ السَّلامُ یا وَلَدى وَیا قُرَّهَ عَیْنى وَثَمَرَهَ فُؤ ادى فَقالَ لى یا اُمّاهُ اِنّىَّ اَشَمُّ عِنْدَکِ راَّئِحَهً طَیِّبَهً کَاَنَّها راَّئِحَهُ جَدّى رَسُولِ اللَّهِ صَلَّى اللَّهُ عَلَیْهِ وَآلِهِ فَقُلْتُ نَعَمْ اِنَّ جَدَّکَ وَاَخاکَ تَحْتَ الْکِساَّءِ فَدَنَى الْحُسَیْنُ نَحْوَ الْکِساَّءِ وَقالَ السَّلامُ عَلَیْکَ یا جَدّاهُ اَلسَّلامُ عَلَیْکَ یا مَنِ اخْتارَهُ اللَّهُ اَتَاْذَنُ لى اَنْ اَکُونَ مَعَکُما تَحْتَ الْکِساَّءِ فَقالَ وَعَلَیْکَ السَّلامُ یا وَلَدى وَیا شافِعَ اُمَّتى قَدْ اَذِنْتُ لَکَ فَدَخَلَ مَعَهُما تَحْتَ الْکِساَّءِ
Bidatinze n’umwana wanjye Hussein yahise anjyeraho ati: ” Amahoro ya Allah nabanenawe yewe Mama nkunda!” Nti: “Nawe bibe uko mwana wanjye! Mutako w’imboni zanjye! Rubuto rw’umutima wanjye!” Ati:Yewe Mawe nkunda! Mu by’ukuri ndikukumvaho impumuro nziza cyane imeze nk’iyasogokuru Intumwa ya Allah!” Nti: “Nibyo! Mu by’ukuri sogokuru wawe n’umuvandimwe wawe bari hariya munsi y’igishura”. Nuko Hussein agenda yegera aho maze aravuga ati: “Amahoro ya Allah nabane nawe yewe sogokuru wanjye nkunda! Yewe uwatoranyijwe na Allah kuba Intumwa n’umuhagararizi! Ese wampa uburenganzira nanjye nkinjira mu gishura nkaba hamwe namwe?” Intumwa iramusubiza iti: ” Nawe Amahoro ya Allah agusesekareho yewe mwana wanjye! Yewe Muvugizi wa ummat yanjye! Mu by’ukuri nkuhaye uburenganzira!” Maze nawe aba yinjiye mu gishura.
فَاَقْبَلَ عِنْدَ ذلِکَ اَبُوالْحَسَنِ عَلِىُّ بْنُ اَبى طالِبٍ وَقالَ السَّلامُ عَلَیْکِ یا بِنْتَ رَسُولِ اللَّهِ فَقُلْتُ وَعَلَیْکَ السَّلامُ یا اَبَا الْحَسَنِ وَ یا اَمیرَالْمُؤْمِنینَ فَقالَ یا فاطِمَهُ اِنّى اَشَمُّ عِنْدَکِ رائِحَهً طَیِّبَهً کَاَنَّها راَّئِحَهُ اَخى وَابْنِ عَمّى رَسُولِ اللَّهِ فَقُلْتُ نَعَمْ ها هُوَ مَعَ وَلَدَیْکَ تَحْتَ الْکِساَّءِ فَاَقْبَلَ عَلِىُّ نَحْوَ الْکِساَّءِ وَقالَ السَّلامُ عَلَیْکَ یا رَسُولَ اللَّهِ اَتَاْذَنُ لى اَنْ اَکُونَ مَعَکُمْ تَحْتَ الْکِساَّءِ قالَ لَهُ وَعَلَیْکَ السَّلامُ یا اَخى یا وَصِیّى وَخَلیفَتى وَصاحِبَ لِواَّئى قَدْ اَذِنْتُ لَکَ فَدَخَلَ عَلِىُّ تَحْتَ الْکِساَّءِ
Hadaciye akanya se w’umuhungu wanjye Hassan Aliy mwene Abi TAliyb yahise yinjira ati: “Amahoro ya Allah nabane nawe yewe mukobwa w’Intumwa ya Allah”. Nti: Nawe amahoro ya Allah agusesekareho yewe se w’umuhungu wanjye Hassan! Yewe Muyobozi w’abemeramana”. Ati: “Yewe Fatwimat! Mu by’ukuri ndi kukumvaho impumuro nziza cyane imeze nk’iy’umuvandimwe wanjye umwana wa data wacu Intumwa ya Allah”. Nti: Nibyo! Mu by’ukuri we hamwe n’abahungu bawe bombi bari muri kiriya gishura”. Nuko Aliy agenda yegera aho maze aravuga ati: ” Amahoro ya Allah nababane nawe yewe Ntumwa ya Allah! Ese wampa uburenganzira nanjye nkinjira mu gishura nkaba hamwe namwe?” Nuko Intumwa iti: “Nawe nabane nawe yewe muvandimwe wanjye! Yewe Muhagararizi wanjye! Yewe Musigire wanjye! Yewe mwishingizi w’ibyanjye byose! Mu by’ukuri nkuhaye uburenganzira”. Maze Aliy na we yinjira mu gishura.
ثُمَّ اَتَیْتُ نَحْوَ الْکِساَّءِ وَقُلْتُ اَلسَّلامُ عَلَیْکَ یا اَبَتاهُ یا رَسُولَ اللَّهِ اَتَاْذَنُ لى اَن اَکُونَ مَعَکُمْ تَحْتَ الْکِساَّءِ قالَ وَعَلَیْکِ السَّلامُ یا بِنْتى وَیا بَضْعَتى قَدْ اَذِنْتُ لَکِ فَدَخَلْتُ تَحْتَ الْکِساَّءِ
Nyuma ni bwo nanjye naje negera igishura ndavuga nti: “Amahoro ya Allah nabane nawe yewe Data nkunda! Yewe Ntumwa ya Allah! Ese wampa uburenganzira nanjye nkinjira mu gishura nkaba hamwe namwe?” Ati: “Nawe Amahoro ya Allah nabane nawe yewe mukobwa wanjye! Yewe gice cy’umubiri wanjye! Mu by’ukuri uburenganzira ndabuguhaye.” Nuko nanjye ninjira mu gishura.
فَلَمَّا اکْتَمَلْنا جَمیعاً تَحْتَ الْکِساَّءِ اَخَذَ اَبى رَسُولُ اللَّهِ بِطَرَفَىِ الْکِساَّءِ وَاَوْمَئَ بِیَدِهِ الْیُمْنى اِلَى السَّماَّءِ وَقالَ اَللّهُمَّ اِنَّ هؤُلاَّءِ اَهْلُ بَیْتى وَخاَّصَّتى وَحاَّمَّتى لَحْمُهُمْ لَحْمى وَدَمُهُمْ دَمى یُؤْلِمُنى ما یُؤْلِمُهُمْ وَیَحْزُنُنى ما یَحْزُنُهُمْ اَنَا حَرْبٌ لِمَنْ حارَبَهُمْ وَسِلْمٌ لِمَنْ سالَمَهُمْ وَعَدُوُّ لِمَنْ عاداهُمْ وَمُحِبُّ لِمَنْ اَحَبَّهُمْ اِنَّهُمْ مِنّى وَ اَنَا مِنْهُمْ فَاجْعَلْ صَلَواتِکَ وَبَرَکاتِکَ وَرَحْمَتَکَ وَغُفْرانَکَ وَرِضْوانَکَ عَلَىَّ وَعَلَیْهِمْ وَاَذْهِبْ عَنْهُمُ الرِّجْسَ وَطَهِّرْهُمْ تَطْهیراً
Ubwo twari tumaze kwinjira mu gishura twese, data yafashe ku ruhande rwacyo maze azamura ibiganza bye mu kirere maze aravuga ati: “Mana Nyagasani! Mu by’ukuri aba ni Ahlubayt banjye kandi ni bo b’ingenzi kuri njye bakaba n’abavugizi banjye. Inyama z’imibiri yabo ziva mu zanjye n’amaraso yabo ava mu yanjye. Rwose mbabazwa n’ikibababaje kandi nterwa agahinda n’ikikabateye. Mu by’ukuri njye ndwanya ubarwanya nkarokora ubarokoye nkaba umwanzi w’ubanze nkaba n’umukunzi w’ubakunze kuko mu by’ukuri bava muri njye nanjye nkava muri bo. Cyo bahundagazeho amahoro n’imigisha n’impuhwe n’ibambe byawe kandi unyishimire nabo ubishimire maze ubezeho umwanda w’ibyaha no kwibeshya unabeze ukuri ko kubeza”.
فَقالَ اللَّهُ عَزَّوَجَلَّ یا مَلاَّئِکَتى وَیا سُکّانَ سَمواتى اِنّى ما خَلَقْتُ سَماَّءً مَبْنِیَّهً وَلا اَرْضاً مَدْحِیَّهً وَلا قَمَراً مُنیراً وَلا شَمْساً مُضِیَّئَهً وَلا فَلَکاً یَدُورُ وَلا بَحْراً یَجْرى وَلا فُلْکاً یَسْرى اِلاّ فى مَحَبَّهِ هؤُلاَّءِ الْخَمْسَهِ الَّذینَ هُمْ تَحْتَ الْکِساَّءِ فَقالَ الاْمینُ جِبْراَّئیلُ یا رَبِّ وَمَنْ تَحْتَ الْکِساَّءِ فَقالَ عَزَّوَجَلَّ هُمْ اَهْلُ بَیْتِ النُّبُوَّهِ وَمَعْدِنُ الرِّسالَهِ هُمْ فاطِمَهُ وَاَبُوها وَبَعْلُها وَبَنُوها
Aho niho Allah Nyir’ubuhambare n’icyubahiro yahise avuga ati: “Yemwe Bamalayika banjye! Namwe biremwa mwese mutuye ibirere byanjye! Mu by’ukuri njye sinaremye ibirere byubakitse n’isi ishashe n’ukwezi kurabagirana n’izuba rimurika n’isanzure rizenguruka n’inyanja zinyonyomba n’isi n’ijuru byizengurukaho uretse urukundo nkunda bariya batanu bari munsi y’igishura”. Maze umwizerwa Djiblil na we ahita avuga ati: “Yewe mugenga wa byose! Abo ni bande urimo uvuga bari munsi y’igishura?!” Nyir’ubuhambare n’icyubahiro ati: ” Ni Ahlubayt b’Intumwa bo soko y’ubutumwa; Fatwimat na se n’umufashawe n’urubyaro rwe”.
فَقالَ جِبْراَّئیلُ یا رَبِّ اَتَاْذَنُ لى اَنْ اَهْبِطَ اِلَى الاْرْضِ لاِکُونَ مَعَهُمْ سادِساً فَقالَ اللَّهُ نَعَمْ قَدْ اَذِنْتُ لَکَ فَهَبَطَ الاْمینُ جِبْراَّئیلُ وَقالَ السَّلامُ عَلَیْکَ یا رَسُولَ اللَّهِ الْعَلِىُّ الاْعْلى یُقْرِئُکَ السَّلامَ وَیَخُصُّکَ بِالتَّحِیَّهِ وَالاکْرامِ وَیَقُولُ لَکَ وَعِزَّتى وَجَلالى اِنّى ما خَلَقْتُ سَماَّءً مَبْنِیَّهً وَلا اَرْضاً مَدْحِیَّهً وَلا قَمَراً مُنیراً وَلا شَمْساً مُضَّیئَهً وَلا فَلَکاً یَدُورُ وَلا بَحْراً یَجْرى وَلا فُلْکاً یَسْرى اِلاّ لاِجْلِکُمْ وَمَحَبَّتِکُمْ وَقَدْ اَذِنَ لى اَنْ اَدْخُلَ مَعَکُمْ فَهَلْ تَاْذَنُ لى یا رَسُولَ اللَّهِ فَقالَ رَسُولُ اللَّهِ وَعَلَیْکَ السَّلامُ یا اَمینَ وَحْىِ اللَّهِ اِنَّهُ نَعَمْ قَدْ اَذِنْتُ لَکَ فَدَخَلَ جِبْراَّئیلُ مَعَنا تَحْتَ الْکِساءِ فَقالَ لاِبى اِنَّ اللَّهَ قَدْ اَوْحى اِلَیْکُمْ یَقُولُ اِنَّما یُریدُ اللَّهُ لِیُذْهِبَ عَنْکُمُ الرِّجْسَ اَهْلَ الْبَیْتِ وَ یُطَهِّرَکُمْ تَطْهیراً
Nuko Malaika Djibril aravuga ati: ” Yewe Mugenga! Ese wampa uburenganzira nkamanuka ku isi nanjye nkabamo uwagatandatu?!” Nuko Allah Nyir’ubuhambare n’icyubahiro ati: “Yego! Nkuhaye uburenganzira!” Nuko Malaika Djibril aramanuka ati: “Amahoro ya Allah nabane nawe yewe Ntumwa ya Allah!” Uhebuje byose arakugezaho amahoro n’indamukanyo yuje ineza yihariye avuga ati: “Ndarahira ku cyubahiro n’ubuhambare byanjye mu by’ukuri njye sinaremye ibirere byubakitse n’isi ishashe n’ukwezi kurabagirana n’izuba rimurika n’isanzure rizenguruka n’inyanja zinyonyomba n’isi n’ijuru byizengurukaho uretse urukundo abakunda! Ese wampa uburenganzira nanjye nkinjira mu gishura nkaba hamwe namwe yewe Ntumwa ya Allah? Nuko Intumwa iramusubiza iti: “Nawe Amahoro ya Allah nabane nawe yewe mwizerwa mu butumwa bwa Allah mu by’ukuri uburenganzira urabuhawe”. Nuko Malaika Djibril yinjira mu gishura hamwe natwe abwira data Intumwa ya Allah ati: ” Mu by’ukuri Allah araguhishurira ati:
إِنَّمَا يُرِيدُ اللَّهُ لِيُذْهِبَ عَنكُمُ الرِّجْسَ أَهْلَ الْبَيْتِ
وَيُطَهِّرَكُمْ تَطْهِيرًا
[Mu by’ukuri Allah arasha kubezaho umwanda (w’ibyaha no kwibeshya) yemwe Ahlubayt maze abasukure ukuri ko kubasukura] Q:33:33.
فَقالَ عَلِىُّ لاَبى یا رَسُولَ اللَّهِ اَخْبِرْنى ما لِجُلُوسِنا هذا تَحْتَ الْکِساَّءِ مِنَ الْفَضْلِ عِنْدَاللَّهِ فَقالَ النَّبِىُّ وَالَّذى بَعَثَنى بِالْحَقِّ نَبِیّاً وَاصْطَفانى بِالرِّسالَهِ نَجِیّاً ما ذُکِرَ خَبَرُنا هذا فى مَحْفِلٍ مِنْ مَحافِلِ اَهْلِ الاْرْضِ وَفیهِ جَمْعٌ مِنْ شَیعَتِنا وَمُحِبّینا اِلاّ وَنَزَلَتْ عَلَیْهِمُ الرَّحْمَهُ وَحَفَّتْ بِهِمُ الْمَلاَّئِکَهُ وَاسْتَغْفَرَتْ لَهُمْ اِلى اَنْ یَتَفَرَّقُوا فَقالَ عَلِىُّ اِذاً وَاللَّهِ فُزْنا وَفازَ شیعَتُنا وَرَبِّ الْکَعْبَهِ
Nuko Aliy mwene Abi Talib aravuga ati: “Yewe Ntumwa ya Allah! Nagusabagako wambwira ibyiza biri mu kuba mu gishura kwacu imbera ya Allah”. Intumwa iramusubiza iti: “Ndarahira ku wanyoherereje nk’intumwa y’ukuri akanantoranya mu bandi akangira umurokozi wabo! Mu by’ukuri ntawuzibuka iyi nkuru yacu mu birori byo ku isi harimo abashia bacu n’abakunzi bacu uretseko Allah azabahundagazaho impuhwe akanabazengurutsaho abamalaika akanabababarira ibicumuro byabo kugeza igihe batandukaniye!” Aliy mwene Abi Talib ahita avuga ati: “Wallahi! Turatsinze kandi n’abashia bacu baratsinze! Mbivuze ninshingikirije umugenga wa al Qa’abah”.
فَقالَ النَّبِىُّ ثانِیاً یا عَلِىُّ وَالَّذى بَعَثَنى بِالْحَقِّ نَبِیّاً وَاصْطَفانى بِالرِّسالَهِ نَجِیّاً ما ذُکِرَ خَبَرُنا هذا فى مَحْفِلٍ مِنْ مَحافِلِ اَهْلِ الارْضِ وَفیهِ جَمْعٌ مِنْ شیعَتِنا وَمُحِبّینا وَفیهِمْ مَهْمُومٌ اِلاّ وَفَرَّجَ اللَّهُ هَمَّهُ وَلا مَغْمُومٌ اِلاّ وَکَشَفَ اللَّهُ غَمَّهُ وَلا طالِبُ حاجَهٍ اِلاّ وَقَضَى اللّهُ حاجَتَهُ فَقالَ عَلِىُّ اِذاً وَاللَّهِ فُزْنا وَسُعِدْنا وَکَذلِکَ شیعَتُنا فازُوا وَسُعِدُوا فِى الدُّنْیا وَالاْخِرَهِ وَرَبِّ الْکَعْبَه
Bwa kabiri Intumwa iravuga iti: “Yewe Aliy! Ndarahira kuwanyohereje nk’Intumwa yukuri akanantoranya mu bandi akangira umurokozi wabo! Mu by’ukuri nta w’uzibuka iyi nkuru yacu mu birori byo ku isi harimo abashia bacu n’abakunzi bacu uretseko Allah azahoza abanyamubabaro babarimo, akanahumuriza impabe zibarimo, akanasubiza ubusabe bw’ababarimo, agasubiza ibyifuzo by’abarimo”. Aliy yahise avuga ati: “Wallahi! Mu by’ukuri turatsinze kandi biradushimishije n’abashia bacu baratsinze biranabashimishije hano ku isi no ku munsi w’imperuka! Mugenga wa al Qa’abah!