BIMWE MU BIKORW BYIZA BIKORWA MU KWEZI GUTAGATIFU KWA SHABAN

1- Laa ilaaha ilallahu wa laa na’abudu illa iyaahu, mukh’liswina lahu diin wa lawu karihal mush’rikun.
[لا إله الا الله ولا نعبد إلا إياه مخلصين له الدين ولو كره المشر كون]
Intumwa y’Imana Muhamad (s) yaragize iti: Uzavuga aya magambo inshuro 1000 mu kwezi kwa Sha’aban, Imana izamwandikira ibihembo by’imyaka 1000 inamuhanagureho ibyaha by’imyaka 1000, azasohoka mu buturo bwe k’umunsi w’imperuka uburanga bwe bufite umucyo nk’uwu kwezi kwa Badr, anandikwe imbere y’Imana nk’umunyakuri (swidiqin).

2- Astagh’firullaha rabi wa as’aluhu tawuba.
[استغفر الله ربي و اسؤله التوبة]
Rayaan ibn Swalt yaragize ati: Numvise Abul-Hassan, Ali ibn Mussa Ridhwa (a.s) agira ati: Uzavuga ayo magambo inshuro 70 buri munsi mu kwezi kwa Sha’aban, Imana izamwandikira kujya kure y’umuriro utazima, inamunyuze neza kuri siraatwa (kimwe mu bigeragezo byo k’umunsi w’imperuka) inamwinjize muri Darul-Qaraar (mu ijuru).

3- Astagh’firullaha ladhi laa ilaha ilahu, arahmanu rahim, al hayul qayum wa atubu ilayhi.
[استغفر الله الذي لا إله إلا هو الرحمن الرحيم الحي القيوم وأتوب إليه]
Imam Swadiq (a.s) yaragize ati: Umuntu uzavuga aya magambo inshuro 70 buri munsi mu kwezi kwa Sha’aban azandikwa muri Ufqil-mubiin! Imam arabazwa ati: Ese Ufqil-mubiin ni iki? Nawe arasubiza ati: Ni ikibaya kiri imbere ya Arshi gitembamo imigezi ituruka mu bibindi bingana n’umubare w’inyenyeri.

Was-Salaam

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here