BIMWE MU BYAHA N’INGARUKA ZABYO ZIHARIYE
Bismillahi Rahmani Rahiim

Mu buryo bwa rusange, buri cyaha gishobora gutuma umuntu agerwaho n’ibyago, amaduwa ye atakirwa, abura amafunguro n’imigisha,… Uyu ni wo mwimerere w’icyaha.
Icyakoze muri riwayat zimwe na zimwe, hagiye hagaragazwa ingaruka zihariye ku cyaha runaka.

1. Riwayat zigaragaza ingaruka z’icyaha muri Rusange.

Imam Aliy a.s yaravuze ati:
“Ndahiye ku Mana! Nta nema ikurwa mu bantu, uretse ko biba bitewe n’ibyaha byabo”
(Irshaad al Quluub ilaa swawab, Vol.1, P150).

Na Quran, yagaragaje ko ibyago n’amakuba byose bituruka ku cyaha (Surat Shuura,30).
Imam Sadiq a.s yaravuze ati: Ubuzima bw’ibiremwa byo mu nyanja, bushingira ku mvura, iyo imvura yabuze, imusozi harakakara n’inyanja zigakama, ibi kandi bibaho iyo ibyaha byabaye byinshi.
(Bihaar al An’waar, vol. 70, P. 349).

2. Ingaruka zihariye ku byaha runaka, muri Riwayat.

Abu Khalid abikuye kuri imam Sajjad a.s yaravuze ati:
– Ibyaha bihindura inema:
Guhuguza abantu, Kutagirira ineza abandi, Kudashimira Imana kubw’inema yaguhaye.
– Ibyaha bizana ibihano:
Amuhugu umuntu akora ayazi, kubangamira uburenganzira bw’abantu no kubannyega.
– Ibyaha bigabanya amafunguro:
Kugaragaza ubukene, kuryama mu gihe cy’isengesho rya Ishaa ku buryo igihe cyaryo kirenga cyo kimwe n’isengesho rya al Fajri, kugaya inema no kwinubira Imana witotomba.

– Ibyaha bimunga uburinzi:
Kunywa inzoga, gukina urusimbi, gukinisha abantu(wibwira ko uganira), kuvuga amagambo adafashije(adafite umumaro), gushaka inenge ku bandi no kugirana umubano n’inkozi z’ibibi.
– Ibyaha bimanura amakuba:
Kudafasha abarengana, kutifatanya n’abababaye, guhunga kubwiriza icyiza no kubuza ikibi(Kudakora amru bil marufi wa nahyu anil munkar).

– Ibyaha bituma umuntu aganzwa n’abanzi:
Gukora amahugu lu mugaragaro, gukora ibyaha ku karubanda, gukora ibikorwa biziririjwe, kutumvira abeza ukumvira ababi.

– Ibyaha bituma abantu barimbuka vuba:
Guca umubano n’abo mufitanye isano, kurahira mu binyoma, kubeshya, gusambana, Kwiyitirira ubuimamu no gufunga inzira z’abaislamu.

– Ibyaha bituma ikizere gitakara:
Kwiheba ku mpuhwe z’Imana, Kwizera ikitari Imana, guhinyura isezerano rya Allah.

– Ibyaha bituma ubusabe butakirwa:
Imigambi mibi, ubunafiki ku bavandimwe, kudasubiza ubusabe bw’abandi, gukereza amasengesho y’itegeko igihe cyayo kikarenga, kudakora neza mu nzira y’Imana, kudatanga swadaqat, gutukana,…
(Wasailu Shia, Vol.16 P. 282-283).

Wa salaamun alaykum wa rahmatullah

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here