BISMILLAHI RAHMANI RAHIM
SUJUUDU SAH’WI
Sujuud Sah’wi, ni sajdah ebyiri[kubama inshuro ebyiri] nyuma y’isengesho ry’itegeko hagamijwe gukosora no kuriha amakosa yakozwe muri iryo sengesho.
1. Amakosa atuma umuntu akora sujud sah’wi
o Kuvuga mu isengesho utabishaka
o Kwibagirwa sjadah imwe
o Gushidikanya mu isengesho [hagati ya raka enye n’eshanu] mu isengesho rya rakat 4.
o Kwibagirwa tashahud
o Kuvuga salaam mu gihe kitari icyayo
2. Uko sujud sah’wi ikorwa
Iyo hari rimwe muri aya makossa yavuzwe hejuru wakoze mu isengesho, ukimara gusoza isengesho uhita ushyiraho niyyat [umugambi] yo gukora sujuud sah’wi; ikorwa nka sajdah isanzwe aho bitandukaniye ni dhikri ivugwamo.
Muri izo sajdah ebyiri, uravuga uti:
«بِسْمِ اللَّـهِ وَ بِاللَّـهِ وَ صَلَّی اللَّـهُ عَلَی مُحَمَّدٍ وَ آلِهِ»
“BISMILLAHI WA BILLAHI WA SALLALLAHHU ALAA MUHAMMAD WA AALIHI”
Iyo uzirangije, uvuga tashahud na salaam