Imam Baqir (alayhi salam) ni umwe mu buzukuru b’intumwa y’Imana Muhamad (swalallahu alayhi wa aalihi wa salam) akaba na Imam wa gatanu mu ba-imam bo muri Ahlubayt (alayhim salam).
Umunsi umwe uwo mu-imam yaziwe n’umuntu amubaza ikibazo giteye amatsiko agira ati: Ese ubushobozi n’ingufu Imana yaduhaye nk’abantu zaba zingana iki? Ese Imana yaba yaraduhaye ingufu zose zitagabanyije, cyangwa yazitwimye zose, cyangwa se ahubwo yaduhaye izifite imbago ntarengwa?
Imam aramubwira ati :”Ushobora guhaguruka?” Umugabo arahaguruka! Imam ati :”Zamura akaguru kawe. Umugabo arabikora! Imam arongera ati :”Ngaho zamura n’akandi utamanuye akambere” Umugabo ati :”Ntabwo nabishobora, nahita nitura hasi.” Imam Baqir (alayhi salam) ati :”Izo ni zo ngufu Imana yaguhaye, ntabwo Imana yaguhaye ingufu zose uko zakabaye ariko na none ntabwo yazikwimye zose.”