Imam Ja’afar Swadiq (alayhi salam) ni imam wa gatandatu mu baimam bakomoka mu rugo rw’intumwa y’Imana Muhamad (swalallahu alayhi wa aalihi wa salam). Umwe mu basangirangendo be witwaga Abu Ja’afar Khath’amiy atubwira inkuru igira iti:
“Umunsi umwe imam Ja’afar Swadiq (alayhi salam) yampaye amadinar mirongo itanu ambwira ko ngomba kuyaha mwene wabo, ati kandi uramenye ntumubwire ko arinjye uyohereje! Khath’amiy ati: Nageze kuri uwo mwene wabo wa imam mugezaho ubwo butumwa, noneho aratangira arambaza ati:
“Ni inde muntu koko unyoherereje aya madinar? Ati: Imana ibimuhembere pe, kubera ko uwo muntu akunda kutwibuka nyuma y’igihe runaka akagira icyo atwoherereza, tukakifashisha muri ubu buzima, naho uriya mwene wacu ngo ni Ja’afar Swadiq hamwe n’ubushobozi bwose afite ntashobora no kutwibuka ngo agire icyo atwoherereza, ntabwo rwose ajya yibuka abantu b’abakene nkatwe”.
Amaal, Sheikh Tuusiy, J.2, Urp.290.