Imam Ali ibn Muusa Ridhwa (alayhi salam) ni imam wa munani mu bakomoka mu rugo rw’intumwa y’Imana Muhamad (swalallahu alayhi wa aalihi wa salam). Umunsi umwe uwitwa Sulaiman ibn Ja’afar yigeze guherekeza uwo mu-imam mu kazi kugeza ubwo bagarutse nimugoroba, Imam aramubaza ati: “Ese ntiwambera umushyitsi iri joro?” Sulaiman arabyemera.

Ubwo binjiraga mu rugo abakozi bari bahuze barimo bakora m’ubusitani, Imam arabitegereza abonamo umwe atazi niko kubaza ati: “Ese uriya ni inde?” Baramusubiza bati: “Ni uwo twahaye akazi kugira ngo adufashe kukarangiza vuba” Imam arababaza ati: “Muraza kumuhemba angahe?

Bamusubiza ko nta kintu bemeranyije ariko bati: “Turaza kureba uko tumuhemba nasoza!” Icyo gihe Imam yahise agaragaza ko atabyishimiye ahita anazamura ijwi ryumvikanyemo uburakari k’uburyo abakozi bikanze, arababwira ati: Ni kangahe nababwiye ko mbere yo guha umuntu akazi mugomba kubanza kumvikana ku gihembo cye?

Ati: “Iyo uhembye umuntu nyuma, mutabanje kumvikana ku gihembo cye, icyo gihe abona ko umuhenze bityo ntabyishimire!! Kandi ntabwo ntekereza ko muza kumuhemba byinshi kubyo mwateganyije kumuhemba mu gihe mwari kuba mwabanje kumvikana mbere y’akazi, kandi rwose mujye munazirikana guhemba umuntu mbere y’uko icyuya cye cyuma.

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here