Kugira ishyari ni kimwe mu byaha bikomeye cyane imbere ya Allah (swt).

Kugira ishyari ni ukugira ikifuzo cy’uko ingabire zifitwe n’undi zamuvaho kabone n’ubwo zaba zitaribukuzeho hakabaho n’igihe ushyize imbaraga mu gutuma ugera kuri icyo kifuzo kibisha.

Umunyeshyari ni umunyamahugu bihambaye ariko ntaho aba ataniye n’uwahugujwe cyangwa n’uwakorewe akarengane.

Umuyobozi w’abemeramana Ali mwene Abi Talib as yaravuze ati:

ما رأیتُ ظالماً أشبهَ بمظلومٍ من الحاسد: نَفَسٌ دائم، وقلبٌ هائم، وحُزنٌ لازم
“Sinigeze mbona umunyamahugu usa n’uwahugujwe nk’umunyeshyari; ahora ahumeka insigane, nta mutima utuje, kandi ahora asabiswe n’agahinda n’umunabi n’umubabaro”.

[📚Biharul Anwar umz 73 urp 256 h29]

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here