Imam Aliy bn Muhamad al Haadiy a.s ni mwene Muhammad (a.s) akaba uwa cumi muri cumi na babiri twategeswe na Allah gukunda no gukurikira mu baimam.

Yavutse kuwa 15 Dhul Hijja 212H i Madina atabaruka kuwa 3 Rajab ahawe uburozi bw’igikatu n’uwari ku ngoma ya cyami kuri icyo gihe witwaga Mu’utaz Abbasiy i Samara mu gihugu cya Iraq akaba ari naho ashyinguye.

Aliy mwene Muhammad (a.s) yamenyekanye ku mazina y’amatazirano menshi harimo nka Twayyib, A’alimu, Amiin, Abul Hassan… ariko iryamenyekanye cyane ni Naqiiy na Haadiy.

Ubumenyi, gutinya Allah, kwicisha bugufi, kuvugisha ukuri ni ibintu yari azwiho cyane ku buryo n’abanzi be babihamyaga.

Aliy mwene Muhammad (a.s) yabaye ku ngoma y’ubuimam imyaka mirongo itatu n’itatu.

Imam Haadig a.s yaravuze ati:

إِنَّ اَلْحَرَامَ لاَ يَنْمِي وَ إِنْ نَمَى لاَ يُبَارَكُ لَهُ فِيهِ وَ مَا أَنْفَقَهُ لَمْ يُؤْجَرْ عَلَيْهِ وَ مَا خَلَّفَهُ كَانَ زَادَهُ إِلَى النار.
Mu by’ukuri, umutungo wa haraamu ntabwo wiyongera n’iyo wiyongereye nta mugisha uwubamo. Iyo uwutanze mu nzira ya Allah nta gihembo ubona, n’icyo uwushyizemo cyose, impamba yacyo ijyana mu muriro.

[📚 Alkaafiy, umz5 urp 125]

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here