Abaimam bo mu rugo rw’intumwa y’Imana Muhamad (swalallahu alayhi wa aalihi wa salam) batubwiye inkuru igira iti:

Umunsi umwe intumwa y’Imana Nuuh (Nowa – alayhi salam) yari ari kugenda mu nzira abona imbwa k’uburyo yari imbwa idashamaje kuyireba, yari imbwa mbi ku kigero cy’uko Nuuh (alayhi salam) atifuje kongera kuyibona. Nuuh (alayhi salam) biramurenga niko kuvuga ati: Mana Nyagasani! Mbega imbwa mbi!

Muri ako kanya k’ubushobozi bw’Imana ihambaye, imbwa ihita itangira kuvuga. Ni uko ibwira intumwa y’Imana Nuuh (alayhi salam) iti: Yewe Nuuh! Nibyo koko ndi mubi, ndanasa nabi ariko niba ufite ubushobozi bwo kurema, ngaho rema byibura imbwa mbi isa nabi nkanjye! Ibyo se wabikora?

Mu by’ukuri Nuuh yari umuntu mwiza kandi uca bugufi niko guhita yicuza kuba yavuze ibyo atagakwiye kuba yavuze, atangira kurirana amarira yo kwicuza anasaba Imana imbabazi.

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here