KWITERA IMIBAVU IHUMURA

BISMILLAHI RAHMANI RAHIIM

Umwe mu basomyi bacu yabajije ikibazo agira ati “Asalam aleikum warahmatullah wa barakatuh, Barimu bacu mumbwire n’abandi wenda bakumviraho ese koko kwitera imibavu (Parfum) cg ibihumura ntago byemewe? Inn Shaa Allah mwaduha na hadith zibigaragaza niba zihari, shukran”.

Igisubizo:

Wa aaykum salaam wa rahmatullah

Kwitera imibavu ihumura biremwe ndetse ni igikorwa kibwirijwe ku bagabo. Naho ku bagore, ni ngombwa ko igihe basohotse mu ngo zabo bakwirinda kwitera imibavu ihumura cyane, ariko igihe bari ngo zabo, ntabwo babibujijwe.

Hadith
1-Intumwa y’Imana (s):
“خَیرُ نِسائِکُم… المُتَبَذِّلَةُ مَعَ زَوجِها المُتَحَفِّظَةُ عَن غَیرِهِ.”
“Abeza mu bagore banyu, ni abitaka(abishyiraho imitako imbere y’abo bashakanye, bakikwiza (bagahisha imitako yabo) imbere y’abatari abagabo babo.”
[Nahj al Fasahah, Hadith 1302]

2- Imam Aliy (a.s):
“عَلی المَرأةِ أن تَجتَنِبَ الطّیبَ إذا خَرَجَت مِن مَنزِلِها.”
“Ku mugore, ni ngombwa ko yirinda kwitera imibavu, igihe asohotse mu rugo rwe”.
[Wasaail al Shiah, Vol.14 L.175]

________
Nk’umwanzuro, twavuga ko abagore batabujijwe kwitera imibavu ihumura, keretse gusa igihe bavuye mu nzu zabo kandi bagiye ahantu rusange bahurira n’abagabo batari ababo, ni bwo bagomba kwirinda kwitera imibavu ihumura.
Naho ubundi ari mu rugo yakwitera imibavu cyangwa se yewe n’igihe yaba ari mu kicaro cy’abandi bagore bagenzi be.

 

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here