Uwitwa Saalim atubwira inkuru y’ukuntu umunsi umwe yinjiye kwa Imam Jaafar Swadiq (alayhi salam) mu gihe ukwezi kwa Rajab kwaburaga iminsi micye ngo kurangire, ni uko ati: “Imam Swadiq akimara kumbona yarambajije ati: “Saalim! Waba warigeze wiyiriza muri uku kwezi”? Saalim ati: “Oya”! Imam Swadiq arambwira ati: “Wacitswe n’ibihembo byinshi k’uburyo ingano yabyo ntawe uyizi uretse Imana yonyine!!!”.

– “Mu by’ukuri uku kwezi Allah yagushyizemo ingabire nyinshi, azamura icyubahiro cyako, icyubahiro cy’abagufungamo akigira itegeko”. Saalim arabaza ati: “Ese ndamutse niyirije muri iyi minsi isigaye ngo uku kwezi kurangire nagerwaho n’ibihembo by’abafunga muri uku kwezi”? Imam Swadiq (a.s) ati: “Yewe Saalim! Umuntu uziyiriza umunsi umwe mu mpera z’uku kwezi azaba ari mu mutekano w’ubukare bwa sakaraatul-mauti = gukurwamo roho”.

– “Azaba kandi ari mu mutekano w’ibihano n’ibizazane byo mu mva. Naho uzafunga iminsi ibiri mu mpera z’uku kwezi azaba afite ikizamutambutsa kuri siraatwa (kimwe mu bigeragezo byo k’umunsi w’imperuka), naho uzafunga iminsi itatu mu mpera zako azaba ari mu mutekano w’ubukare bwo k’umunsi uhambaye w’imperuka kandi azarindwa umuriro”.

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here