Rimwe Imam Musa mwene Jafar ariwe Imam Kadhwim (alayhi salam) yigishije abantu ko umuntu uzasiba umunsi umwe mu kwezi kwa Rajab, Imana izamushyira kure y’umuriro ahangana n’urugendo rungana n’umwaka. Arongera ati: Naho umuntu uzasibamo iminsi itatu, ijuru rizaba ari itegeko kuri we.
Intumwa y’Imana Muhamad (swalallahu alayhi wa aalihi wa salam) yigishije abantu ko: Ukwezi kwa Rajab ari ukwezi kwa istigh’faar cyangwa se ukwezi ko gusaba kubabarirwa ibyaha kuri ummat ye. Irongera iti: Nimukore istigh’faar ku bwinshi kubera ko Nyagasani ari ubabarira cyane akagira n’impuhwe nyinshi ….. Intumwa iti nimukore istighfaar mukoresheje aya magambo:
“Astagh’firullaha wa as’aluhu tauba.”