Rimwe intumwa y’Imana Muhamad (swalallahu alayhi wa aalihi wa salam) yari yicaye mu rugo rwayo ni uko hinjira mushiki wayo (ariko yari mushiki wayo batavukana mu nda ahubwo kuko bonkejwe n’umubyeyi umwe). Intumwa y’Imana imaze kumubona irizihirwa cyane, ihita ikoresha amaboko yayo yera mu kumuramburira agasambi ko kwicaraho. Mu gukomeza kuganira, intumwa y’Imana yakomeje kuganirana ibinezaneza byinshi bivanzemo no kwizihirwa.

Undi munsi haza musaza wa wa mushyitsi intumwa y’Imana yari yakiriye mbere (bivuze ko nawe abarwa nk’umuvandimwe w’intumwa y’Imana). Intumwa imubonye ntiyagaragaza ibyishimo no kunyurwa ndetse no kwizihirwa nk’uko byari byayigendekeye kuri mushiki we, abasangirangendo b’intumwa y’Imana barebaga ibyo barayibaza bati: Ni ukubera iki wagaragaje imyitwarire itandukanye ku bavandimwe babiri?

Intumwa y’Imana iti: Impamvu yabyo ni uko mushiki wanjye abanira neza ise umubyara, akamwubaha, akamwumvira, nanjye rero nkwiye kunezezwa n’iyo myitwarire mu gihe musaza we atitwara nk’uko.

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here