Hari umunsi intumwa y’Imana Muhamad (swalallahu alayhi wa aalihi wa salam) yigeze kuba umushyitsi ahantu, ni uko ibiganiro birimbanyije ibona inkoko yuriye hejuru itera igi rirahanuka ryikubita hasi ntiryagira icyo riba. Intumwa y’Imana ibibonye iratangara, nyir’urugo ati: “Ubu se ibi biragutangaje yewe ntumwa y’Imana”?!

Akomeza agira ati: “Ndahiye ku Mana ko ibi ubonye byoroheje kuko muri uru rugo rwacu nta kintu na kimwe cyibi cyangwa se icyitwa ikibazo tujya duhura nacyo”. Intumwa y’Imana ikibyumva yahise ihaguruka irasohoka, isiga ivuze iti: “Ahantu hatari ibikomeye, hatari ibibazo, hatari ibidashimishije jya umenya ko Nyagasani atahitayeho.”

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here