KWIYEGEREZA ALLAH
Igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhani ni inzira nziza cyane yo kwiyegereza Allah Nyir’ubuhambare n’icyubahiro kuko bigabanya irari ry’umubiri, bikongerera ingufu umutima utegeka ibyiza bigatuma umuntu ahimbarwa no kugandukira Allah no kurarikira ijuru kandi inzara n’inyota agira bikamwibutsa inzara n’inyota byo k’umunsi w’imperuka ku banyabyaha bigatuma aharanira kw’imakaza ibyategeswe na Allah anirinda ibyaziririjwe na we.
إِنَّ النَّبِىَّ صَلَّى اللهُ عَلَیْهِ وَ آلِهِ وَ سَلَّمَ سَأَلَ رَبَّهُ سُبْحانَهُ لَیْلَةَ المِعْراجِ، فَقالَ: یا رَبِّ! أَىُّ الأَعمالِ أَفْضَلُ؟ فَقالَ اللهُ عَزَّوَجَلَّ: لَیْسَ شَىْءٌ أَفْضَلَ عِنْدی مِنَ التَّوَکُّلِ عَلَىَّ، وَالرِّضـا بِما قَسَمْتُ..
Ubwo Intumwa y’Imana Muhammad s yajyaga Mi’iradji yabajije Allah iti: “Yewe Mugenga! Ni ikihe gikorwa kiza kurusha ibindi?”. Maze Allah Nyir’ubuhambare n’icyubahiro aramusubiza ati: “Nta gikorwa kiza imbere yanjye kiruta kunyiringira muri byose no kunyurwa n’ibyo nagenywe…” Nyuma nibwo Allah yahise abaza Intumwa ye ati: “Yewe Ahmad! Ese uzi igihe umugaragu aba anyegereye kurusha ibindi bihe?” Intumwa iti: ” Ntago nkizi yewe mugenga wa byose!” Nuko Allah aramubwira ati: ” Ni igihe angaragira ashonje kubera njye hamwe n’igihe aba yubamye kubera njye”.
No muri Hadith al Qudus Allah ati:
الصَّومُ ليِ و اَنا اُجْزي بِهِ؛
Cyo nimusibe kubera njye kandi ninjye uzabibahembera;
[📚Irshad al quluub umz1 urp 374]