Bismillah rahman rahiim

IJORO RY’UBUGABE(Lailatul qadr)

Ijoro ry’ubugabe (Laylat al Qadr) ni ijoro rifite agaciro gahambaye cyane, ni ryo ryamanuwemo Quran ntagatifu kandi Imana itubwira ko iryo joro riruta amezi igihumbi; bivuze ko ibikorwa byiza bikozwe muri iryo joro birusha ibihembo ibikorwa byiza bikozwe mu mezi igihumbi.

Tugendeye ku mvugo zitandukanye z’abayobozi bacu bo muri ahl al bayt a.s, iryo joro rishakirwa mu majoro atatu y’ibiharwe y’ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan; ni ukuvuga ijoro rya 19, ijoro rya 21 n’ijoro rya 23 y’ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan.

Ibikorwa ngandukiramana bikorwa mu majoro y’ubugabe bigabanyijemo ibice bibiri bikurikira:

A) Ibikorwa rusange bikorwa mu majoro yose y’ubugabe.
B) Ibikorwa byihariwe na buri joro.

– Bimwe mu bikorwa rusange bikorwa mu majoro yose

1. Gukora ghusul (koga): Ni byiza ko umuntu akora ghusul izuba rikirenga.
2. Isengesho rigizwe na rakat ebyiri: muri buri rakat nyuma ya Surat Alfatihat hasomwa Surat Ikhilas (qul huwallahu) inshuro 7 wasoza ukavuga uti:

استغفر الله و اتوب اليه

ASTAGH’FIRULLAH
Nicujije kuri Allah kandi ndanamusaba imbabazi inshuro 70.

Intumwa y’Imana Muhammad (s.a.w.w) yaravuze ati: “Ntamuntu uzakora ibi ngo ahaguruke aho yabikoreye uretseko azaba yababariwe ibyaha bye we n’ababyeyi be bombi”.

3. Rambura Quraan imbere yawe maze uvuge uti:

اَللّـهُمَّ اِنّي اَسْاَلُكَ بِكِتابِكَ المُنزَلِ, وَما فيهِ وَفيهِ اسْمُكَ الاَكْبَرُ, وَاَسْماؤُكَ الْحُسْنى،وَما يُخافُ وَيُرْجى, اَنْ تَجْعَلَني مِنْ عُتَقائِكَ مِنَ النّارِ

Mana Nyagasani! Ndagusaba ku bw’ukuri kw’igitabo cyawe wamanuye;
Kandi ndagusaba ku bw’ukuri kw’ibirimo nkanagusaba ku bw’izina ryawe riruta ayandi ririmo, nkanagusaba ku bw’amazina yawe meza atanga umutekano n’ikizere, ko wanshyira muri babandi bazarokorwa umuriro wa Jahannam.

Ubundi ugahita usaba icyo wifuza cyose.

4. Fata Quraan uyishyire ku mutwe maze uvuge uti:

اَللّـهُمَّ بِحَقِّ هذَا الْقُرْآنِ

Mana Nyagasani! Ku bw’ukuri kw’iyi Quran

وَبِحَقِّ مَنْ اَرْسَلْتَهُ بِهِ

No k’ubwukuri k’uwo wayohererejeho (Muhammad)

وَبِحَقِّ كُلِّ مُؤْمِن مَدَحْتَهُ فيهِ

No k’ubwukuri kwa bemeramana watatse (wavuze neza) muri yo.

وَبِحَقِّكَ عَلَيْهِمْ

No k’ubwukuri kwawe kuri bo
فَلا اَحَدَ اَعْرَفُ بِحَقِّكَ مِنْكَ

Nta numwe uzi ukuri kwawe kukurenza.

-Ugakomeza ugira uti:

بِكَ يااَلله

Ku bw’ukuri kwawe yewe Allah [inshuro 10]

بِمُحَمَّد

Ku bw’ukuri kwa Muhammad (s.a.w.w) [inshuro 10]

بِعَلي

Ku bw’ukuri kwa Ali (alayhi salam) [inshuro 10]

بِفاطِمَةَ

Ku bw’ukuri kwa Fatwimat (alayha salam) [inshuro 10]

بِالْحَسَنِ

K’ubwukuri kwa Hassan (alayhi salam) [inshuro 10]

بِالْحُسَيْن

Ku bw’ukuri kwa Husein (alayhi salam) [inshuro 10]

بِعَلِي بْنِ الْحُسَيْن

Ku bw’ukuri kwa Ali mwene Hussain (alayhi salam) [inshuro 10]

بُمَحَمَّدِ بْنِ عَلِيٍّ
Ku bw’ukuri kwa Muhammad mwene Ali (alayhi salam) [inshuro 10]

بِجَعْفَرِ بْنِ مُحَمَّد
Ku bw’ukuri kwa Djafar mwene Muhammad (alayhi salam) [inshuro 10]

بِمُوسَى بْنِ جَعْفَر
Ku bw’ukuri kwa Mussa mwene Djafar (alayhi salam) [inshuro 10]

بِعَلِيِّ بْنِ مُوسى
Ku bw’ukuri kwa Ali mwene Mussa (alayhi salam) [inshuro 10]
بِمُحَمَّدِ بْنِ عَلِي
Ku bw’ukuri kwa Muhammad mwene Ali (alayhi salam) [inshuro 10]

بِعَلِيِّ بْنِ مُحَمَّد
Ku bw’ukuri kwa Ali mwene Muhammad (alayhi salam) [inshuro 10]

بِالْحَسَنِ بْنِ عَلِيٍّ
Ku bw’ukuri kwa Hassan mwene Ali (alayhi salam) [inshuro 10]

بِالْحُجَّةِ
Ku bw’ukuri kwa Hujjat [inshuro 10]

Ubundi ugasaba Imana icyo ushaka utibagiwe gushimira n’ibyo yagukoreye no gusabira abemeramana bose, abazima n’abatabarutse abagore n’abagabo.

5. Gusoma iduwa ndende izwi ku izina rya “JAWSHAN KABIIR”

 

BIMWE MU BIKORWA NGANDUKIRAMANA BYIHARIWE N’IJORO RYA 19 RAMADHAN

1) Kuvuga inshuro ijana ngo:
اسغفر الله ربي و اتوب اليه
Ndicuza ku Mana kandi ndanayisaba imbabazi

2) Kuvuga inshuro ijana ngo:

 اللهم العن قتلة امير المؤمنين.

Mana Nyagasani, vuma umwishi wa Amir al muminina

3. Kuvuga ubusabe bukurikira:

 يا ذا الَّذِي كانَ قَبْلَ كُلِّ شَيْءٍ, ثُمَّ خَلَقَ كُلِّ شَيْءٍ, ثُمَّ يَبْقى وَيَفْنى كُلُّ شَي, يا ذا الَّذِي لَيْسَ كَمِثْلِه شَيْءٌ،

 Yewe uwahozeho mbere ya buri cyose arangije arema buri cyose, abeshaho akanakuraho buri cyose, yewe udafite icyo asa na cyo!

وَيا ذا الَّذِي لَيْسَ فِي السَّماواتِ العُلى وَلا فِي الأَرْضِينَ السُّفْلى, وَلا فَوْقَهُنَّ وَلا تَحْتَهُنَّ وَلا بَيْنَهُنَّ إِلهٌ يُعْبَدُ غَيْرُهُ, لَكَ الحَمْدُ حَمْداً لا يَقْوى عَلى إِحْصائِهِ إِلاّ أَنْت
, فَصَلِّ عَلى مُحَمَّدٍ وَآلِ مُحَمَّدٍ صَلاةً لا يَقْوى عَلى إِحْصائِها إِلاّ أَنْت

Yewe uwo mu birere byo hejuru no mu mazi yo hasi no hejuru yabyo no hagati yabyo ndetse no hasi habyo, hatari indi Mana ikwiriye gusengwa uretse we! Ibisingizo ni ibyawe; singizwa! Nta wabasha kubibara uretse wowe; hundagaza amahoro n’imigisha kuri Muhammad n’abe, bitabasha kubarwa na buri wese uretse wowe!

4. Gusoma ubu busabe:
Iyi ni dua inasomwa muri buri majoro icumi ya nyuma y’ukwezi kwa Ramdhani
أَعُوذُ بِجَلالِ وَجْهِكَ الْكَرِيمِ, أَنْ يَنْقَضِيَ عَنِّي شَهْرُ رَمَضَانَ, أَوْ يَطْلُعَ الْفَجْرُ مِنْ لَيْلَتِي هَذِهِ, وَ لَكَ قِبَلِي ذَنْبٌ أَوْ تَبِعَةٌ تُعَذِّبُنِي عَلَيْهِ, يا مولج الليل في النهار, ومولج النهار في الليل، ومخرج الحي من الميت, ومخرج الميت من الحي

Nikinze ku buhambare bwawe bwuje impuhwe; Ko ukwezi kwa Ramadhan kutandangirana; Cyangwa iri joro ryanjye rya none rikankeraho; nkigufitiye ibicumuro n’amakosa byatuma umpana binyuze muri byo; Yewe uwinjiza ijoro mu munsi; ukaninjiza umunsi mu ijoro; ukura ubuzima mu rupfu; ugakura urupfu mu buzima

يا رازق من يشاء بغير حساب، يا الله يا رحمن يا رحيم, يا الله يا الله يا الله, لك الاسماء الحسنى, والامثال العليا, والكبرياء والآلاء, أسألك أن تصلي على محمد وأهل بيته, وأن تجعل اسمي في هذه الليلة في السعداء

Yewe utanga amafunguro kuwo ashatse ntakiguzi; yewe Allah! yewe nyir’impuhwe nyir’imbabazi! yewe Allah! Yewe Allah! Yewe Allah! Amazina atunganye ni ayawe n’ingero zihambaye n’ubuhambare bwuje imigisha ndagusaba ko wahundagaza amahoro n’imigisha kuri Muhammad n’abe kandi ndagusaba ko washyira izina ryange mu mazina y’abeza

وروحي مع الشهداء، وإحساني في عليين, وإساء‌تي مغفورة، وأن تهب لي يقينا تباشر به قلبي, وإيمانا يذهب به الشك عني، وترضيني بما قسمت لي، وآتني في الدنيا حسنة

Na roho yanjye uyishyire hamwe na roho z’abahowe Imana, Ndanagusaba ko ineza yanjye wayizamura mu ntera y’abo hejuru, kandi ndagusaba ko wambabarira ibibi byanjye, kandi ndagusaba ikizere giha inkuru nziza umutima wanjye umpe n’ukwemera kunkuriraho ugushidikanya; kandi ndagusaba ko wampa guhazwa n’ibyo ungenera, unampe ibyiza hano ku isi

وفي الآخرة حسنة, وقني عذاب النار, وارزقني فيها شكرك وذكرك والرغبة إليك, والانابة والتوبة والتوفيق لما وفقت له

N’ibyiza k’umunsi w’imperuka unandokore n’umuriro kandi ndagusaba ko wampa guhora nkushimira, guhora nkwibuka no guhora nkurarikiye unampe imbabazi n’umugisha mu byo wanyemereye.

BIMWE MU BIKORWA NGANDUKIRAMANA BYIHARIWE N’IJORO 21 RAMADHAN

-Gusoma ubu busabe:

اللَّهُمَّ صَلِّ عَلَی مُحَمَّدٍ وَ آلِ مُحَمَّدٍ, وَ اقْسِمْ لِی حِلْما یَسُدُّ عَنِّی بَابَ الْجَهْلِ, وَ هُدًی تَمُنُّ بِهِ عَلَیَّ مِنْ کُلِّ ضَلالَهٍ, وَ غِنًی تَسُدُّ بِهِ عَنِّی بَابَ کُلِّ فَقْرٍ, وَ قُوَّهً تَرُدُّ بِهَا عَنِّی کُلَّ ضَعْفٍ, وَ عِزّاً تُکْرِمُنِی بِهِ عَنْ کُلِّ ذُلٍّ

Mana nyagasani, hundagaza amahoro n’imigisha kuri Muhammad n’abe! Kandi ndagusaba ubushishozi bufunga imiryango y’ubujiji bwanjye, n’umuyoboro umbuza kuyoba; n’ubukungu bufunga imiryango y’ubukene bwanjye, n’imbaraga zituma ntasubira mu bunyantege nke n’icyubahiro kinshyira hejuru ya buri gisebo

وَ رِفْعَهً تَرْفَعُنِی بِهَا عَنْ کُلِّ ضَعَهٍ, وَ اَمْناً تَرُدُّ بِهِ عَنِّی کُلَّ خَوْفٍ, وَ عِلْما تَفْتَحُ لِی بِهِ کُلَّ یَقِینٍ
وَ یَقِینا تُذْهِبُ بِهِ عَنِّی کُلَّ شَکٍّ وَ عَافِیَهً تَسْتُرُنِی بِهَا عَنْ کُلِّ بَلاءٍ

N’ubuhambare bunzamura kuri buri ntege nke n’amahoro andinda buri bwoba n’ubuzima buzira umuze bundinda buri makuba; n’ubumenyi bumfungurira ukudashidikanya n’ikizere kindinda buri gushidikanya

وَ دُعَاءً تَبْسُطُ لِی بِهِ الْاِجَابَهَ فِی هَذِهِ اللَّیْلَهِ, وَ فِی هَذِهِ السَّاعَهِ السَّاعَهِ السَّاعَهِ السَّاعَهِ, یَا کَرِیمُ , وَ خَوْفا تَنْشُرُ [تُیَسِّرُ] لِی بِهِ کُلَّ رَحْمَهٍ, وَ عِصْمَهً تَحُولُ بِهَا بَیْنِی وَ بَیْنَ الذُّنُوبِ, حَتَّی اُفْلِحَ بِهَا عِنْدَ الْمَعْصُومِینَ عِنْدَکَ بِرَحْمَتِکَ یَا اَرْحَمَ الرَّاحِمِینَ

N’ubusabe butuma ibyifuzo byanjye bisubizwa muri iri joro no muri aka kanya aka kanya aka kanya; yewe Munyempuhwe! N’ubwoba butuma unyuzuzaho imigisha yawe n’ubutungane buhora buzenguruka hagati yanjye n’ibyaha kugeza ubwo nshimishwa na byo imbere y’abaziranenge imbere yawe ku bw’impuhwe zawe. Yewe! Nyiri impuhwe kurenza abanyempuhwe.

BIMWE MU BIKORWA NGANDUKIRAMA BYIHARIWE N’IJORO RYA 23 RAMADHAN

-Gusoma ubu busabe:

يا ربَّ ليلة القدْرِ, وجاعِلَها خيراً من ألفِ شهر, وربَّ اللّيل والنها, والجبالِ والبحار, والظُّلَم والأنوار, والأرض والسّماء، يا بارئُ يا مصوِّرُ, يا حنّانُ يا منّانُ، يا الله يا رحمَنُ، يا الله يا قيُّومُ، يا الله يا بديعُ

Yewe mugenga w’ijoro ry’ubugabe! akanarigira iry’agaciro kurusha amezi igihumbi, akaba n’umugenga w’amanywa n’ijoro, n’umugenga w’imisozi n’inyanja n’umugenga w’umwijima n’urumuri akaba n’umugenga w’isi n’ikirere; yewe nyir’ukurema, yewe nyir’ugutanga ishusho! Yewe nyir’ibambe, yewe utanga! Yewe Allah, yewe nyir’impuhwe! Yewe Allah yewe murinzi! Yewe Allah yewe muremyi!

يا الله يا الله يا الله ، لك الأسماء الحُسنى، والأمثالُ العليا، والكبرياءُ، والآلاءُ, ، أسألُكَ أن تصلِّيَ على محمّدٍ وآلِ محمّدٍ, وأن تجعلَ اسْمي في هذه اللّيلة في السّعداء, وروحي مع الشّهداء, وإحساني في علِّيّين، وإساءَتي مغفورة

Yewe Allah yewe Allah yewe Allah! Amazina meza yose ni ayawe n’ingero zihanitse n’ubuhambare buhambaye ndagusaba ko wahundagaza amahoro n’imigisha kuri Muhammad n’abe; kandi ndagusaba ko muri iri joro washyira izina ryanjye mu bo wishimira bakoze ibikorwa byiza na roho yanjye ko yaba hamwe na bamwe bahowe Imana ko wanazamura ineza yanjye mu rwego ruhambaye n’imbabazi z’ibibi byanjye

وأن تهَبَ لي يقيناً تُباشِرُ به قلْبي، وإيماناً يُذهِبُ الشكّ عنّي، وتُرضيَني بما قسَمْتَ لي، وآتِنا في الدنيا حسنةً, وفي الآخرةِ حسنةً, وقِنا عذاب النار الحريق, وارْزُقني فيها ذكرَكَ وشُكركَ والرَّغبةَ إليك، والإنابةَ والتّوبَةَ والتوفيق لما وفَّقْتَ له محمّداً وآل محمّدٍ عليهِم السلام

Ndanagusaba ko wampa ikizere giha inkuru nziza umutima wanjye n’ukwizera kunkuriraho ugushidikanya, umpe no kunyurwa n’ibyo ungenera, kandi umpe ibyiza hano ku isi n’ibyiza ku munsi w’imperuka ndetse unandokore igihano cy’umuriro. Na hano ku isi umpe kukwibuka no kugushimira no guhora nkurarikiye, unampe no kubasha ku kwicuzaho kandi umpe umugisha muri bya bindi wahayemo umugisha Muhammad n’abe amahoro yawe ababeho!.

NB: Buri joro hakorwa ibikorwa rusange hamwe n’ibikorwa byihariwe na buri joro habanje ibyarusange.

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here