Qor’an ntagatifu iragira iti:

‎ذَلِكَ الَّذِي يُبَشِّرُ اللَّهُ عِبَادَهُ الَّذِينَ آمَنُوا وَعَمِلُوا الصَّالِحَاتِ قُل لَّا أَسْأَلُكُمْ عَلَيْهِ أَجْرًا إِلَّا الْمَوَدَّةَ فِي الْقُرْبَى

Iyo ni inkuru nziza Imana iha abagaragu bayo bemeye bakanakora ibitunganye. Yewe ntumwa babwire uti: nta gihembo na kimwe mbasaba uretse kunkundira abo mu muryango(Ahlulbayt)
Q42:23

🔹🔹🔹🔹🔹🔹🔹🔹🔹

Abamenyi ndestse n’abasobanuzi bakomeye ba Qor’an hafi ya bose, haba mu gice cy’abasunni ndetse no mu gice cy’abashiya, mu gusobanura iyi ayat (42:23) bazana hadith ituruka kwa Ibn Abbas aho agira ati:

Igihe iyi ayat (42:23) yamanukaga, abaswahaba babajije intumwa y’Imana (salallahu alayhi) bati: Yewe ntumwa y’Imana! Ese abo mu muryango bavugwa aha Imana yadutegetse gukunda ni bande? Maze intumwa (salallahu alayhi) ihita ibabwira iti: “ Ali, Fatwima ndetse n’abana babiri babo” maze iyi nteruro ayisuburamo inshuro eshatu.

Abamenyi b’abasunni b’ibikomerezwa bagera kuri 46, nibo bahamije ko iyi ayat(42:23), ijambo Qurba ririmo, icyari kigambariwe ari umuryango w’intumwa y’Imana (Ahlulbayt), bakazana na riwayat zigiye zitandukanye babihamya; twavugamo nka:

– Fakhr Razi muri tafsir ye, Tafsir al Kabir
– Ahmad ibn Hambar muri gitabo cye, Fazza’el swahaba
– Swuyuti mu gitabo cye, Darul man’thur
– Bukhari muri Swahih bukhari
– Ibn Jarir Al-Tabari muri Tafsir ye, Tafsir al-Tabari
– Ibn Kathir Dameshqi muri tafsir ye
– Hakim Hasakani muri Shaqahid al-Tanzeel
– Haakim Nishaburi muri Mustadrak

N’abandi bamenyi benshi harimo nka Ibn Hajar Asqarani, Shukani n’abandi….

Bityo rero muri iyi ayat ikigaragara ni uko twategetswe n’Imana gukunda Abo mu muryango w’intumwa (Ahlulbayt) nk’uko tubihamirizwa n’abamenyi b’abasunni ndetse n’abamenyi b’abashiya.

N.B: Impamvu tuzanye abamenyi b’abasunni ni uko hari abavuga ko ari abashiya basobanura iyi ayat gutyo gusa ko twategetswe n’Imana gukunda abo mu rugo rw’intumwa y’Imana (swalallahu alayhi); nyamara sibyo!

2 COMMENTS

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here