Ubwoko bw’abagore bitewe n’igihe bagira mu mihango n’iminsi bayimaramo.

Abagore bagabanyijemo ibice bitandatu:

1- Umugore ugira iminsi agira mu mihango idahinduka, akaba anafite iminsi amara mu mihango idahinduka.

Bishatse kuvuga ngo ni umugore umara amezi abiri kuzamura abona imihango mu gihe kidahinduka (urugero: Niba abonye imihango hashize iminsi 29, mu kundi kwezi nabwo azongera ayibone hashize iminsi 29.). Niba nanone amara iminsi nki 5 ari mu mihango, n’andi mezi azamaramo iminsi 5 .

2- Umugore ugira iminsi agira mu mihango idahinduka ,ariko igihe ayimaramo kikaba gihinduka.

Urugero: Kuba amaze amezi abiri yikurikiranye  nka buri minsi 28 abona imihango, ariko nko mu kwezi kwa mbere akayimaramo iminsi 4, mu kwezi kwa kabiri akayimaramo iminsi 5 .

3- Umugore ugira iminsi agira mu mihango ihinduka ariko iminsi ayimaramo ikaba idahinduka.

4- Umugore uri Mudhitwarbat (umugore ubona imihango ariko iminsi ayigiramo ikaba ihinduka n’iminsi ayimaramo ikaba ihinduka.

5- Umugore uri Mubutadi’at(umugore ukibona imihango ku nshuro ya mbere)

6- Umugore uri Nasiat(umugore wibagiwe iminsi agira mu mihango n’iminsi ayimaramo.

 

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here