Umugore ugira iminsi agira mu mihango ihinduka ariko igihe ayimaramo kikaba kidahinduka
- Iyo iminsi y’imihango yiyongereye ikarenga icumi (10) amaraso umugore abona akaba afite ibimenyetso by’imihango, azafata amaraso yo mu minsi yari asanzwe amara mu mihango afate ko ariyo maraso y’imihango, andi yo mu minsi isigaye azaba ari istihadha.
- Iyo iminsi y’imihango yiyongereye ikarenga icumi (10) amaraso ari kubona hakaba hari iminsi aza afite ibimenyetso by’imihango ubundi akaza atabifite:
<> Iyo ayo yaje afite ibimenyetso by’imihango, amara iminsi ingana n’iminsi asanzwe amara mu mihango,icyogihe afata iyo minsi yamaze ari kuza nk’iminsi y’imihango iminsi isigaye ikaba ari istihadha.
<> Iyo ayo maraso yaje afite ibimenyetso by’imihango, amara iminsi iruta iminsi asanzwe amara mu mihango, icyo gihe azafata amaraso yaje mu minsi ingana n’iminsi asanzwe amara mu mihango afate ko ariyo mihango andi asigaye azaba ari istihadha.
<> Iyo ayo yaje afite ibimenyetso by’imihango amara iminsi iri hasi y’iminsi asanzwe amara mu mihango, icyo gihe azafata iyo minsi ifite ibimenyetso by’imihango yongereho indi minsi idafite ibimenyo by’imihango kuburyo bingana n’iminsi asanzwe amara mu mihango, indi minsi isigaye izaba ari istihadha.
Urugero: Niba imihango ayimaramo iminsi nki 6, amaraso yaza akamara iminsi nka 13 ariko amaraso yaza akamara iminsi nkine(4) afite ibimenyetso by’imihango indi minsi 9 ikaba nta bimenyetso by’imihango afite, icyo gihe azafata ya minsi 4 ifiye ibimenyetso yongereho iminsi 2 kuri ya yindi idafite ibimenyetso bingane n’iminsi 6 abariyo afata nk’iminsi y’imihango indi minsi 7 isigaye izaba ari istihadha.
– Umugore ugira iminsi agira mu mihango idahinduka, akaba anafite iminsi amara mu mihango idahinduka cyangwa umugore ugira iminsi agira mu mihango ihinduka, ariko igihe ayimaramo kikaba kidahinduka. Iyo amaze amezi abiri abona imihango ariko ikaza mu kindi gihe gitandukanye nicyo yari asanzwe iyibonamo, iminsi yayo nayo ikaba ingana, icyo gihe igihe cy’imihango hamwe n’iminsi amara mu mihango biba byimutse. Ni ukuvugako cya gihe cya mbere cyahindutse.Ubwo azagendera kuri icyo gihe gishyashya azaba ari kubonamo imihango.