Amategeko areba umugore ukibona imihango ku nshuro ya mbere.
Uwo mugore iyo abonye imihango ikamara iminsi itatu kugeza ku icumi, icyo gihe iyo minsi yose iba ari imihango. Iyo imihango imaze iminsi irenga icumi ikaba ifite ibimenyetso by’imihango, icyo gihe arebera ku bantu (abagore) bo mu muryango we. Iyo abo bantu bose cyangwa abenshi muri bo bafite ibihe bimwe by’imihango, icyo gihe agendera ku bihe byabo. Iyo bafite ibihe bitandukanye by’imihango, icyogihe afata iminsi irindwi nk’iminsi y’imihango indi minsi isigaye ikaba ari istihadha