Umugore wibagiwe iminsi agira mu mihango n’iminsi ayimaramo (Umugore uri Nasiah).
Uwo mugore iyo abonye imihango ikarenza iminsi itatu ariko ntirenge iminsi icumi, icyo gihe iminsi yose iba ari imihango. Iyo yarenze iminsi icumi afata iminsi arimo kubonamo amaraso afite ibimenyetso by’imihango akaba ariyo yita iminsi y’imihango, isigaye iba ari istihadha. Iyo abonye imihango ikarenza iminsi icumi ariko yose ikaba ifite ibimenyetso by’imihango, icyo gihe afata iminsi irindwi akaba ariyo afata nk’iminsi y’imihango indi minsi isigaye ikaba ari istihadha.
Umugore ugira iminsi agira mu mihango idahinduka igihe ayimaramo kikaba kidahinduka n’umugore ugira iminsi agira mu mihango ihinduka ariko igihe ayimaramo kikaba kidahinduka n’umugore ugira iminsi agira mu mihango idahinduka ariko igihe ayimaramo kikaba gihinduka, maze abo bose bakaba igihe cy’imihango n’igihe bamaraga mu mihango babyibagiwe neza, icyo gihe abo bagore bagomba kugendera ku mategeko nka y’umugore ukibona imihango kunshuro yambere)