Kuri kalindari y’abatangiye kubara iminsi bagendeye ku ivuka rya Yezu kristo, turi ku italiki ya 3 Ugushyingo umwaka wa 2020, ni umunsi uhwanye na taliki cumi n’indwi z’ukwezi kwa Rabi’ul awal ku ngengabihe y’ababara bagendeye ku iyimuka ry’intumwa y’Imana Muhamad ubwo yavaga i Makkah yerekeza I Madinah kubera kujujubywa n’ababangikanyamana batari bashyigikiye inyigisho z’idini ryari rishya rizanywe n’intumwa y’Imana Muhammad (s).
Ni umunsi mukuru w’ivuka ry’intumwa y’Imana Muhammad [Imana imuhe amahoro n’imigisha], italiki y’amavuko ye ntivugwaho rumwe n’abaislamu bose, abo mu gice cy’abashia bemera kandi bakemeza ko yavutse ku italiki ihuye n’iyuyu munsi; 17 Rabii’ul awal naho abo mu gice cy’abasunni bakemeza ko yavutse muri uko kwezi ku italiki ya 12 mu mwaka wari waritiriwe inzovu.

Ukwezi n’umwaka yavutsemo ntibijyibwaho impaka, ni umwaka wiswe uw’inzovu [aamul fiil] kuko muri uwo mwaka, I Makkah ari naho intumwa y’Imana yavukiye hari haragabwe igitero cy’ingabo zagenderaga ku nzovu nk’ibigenderwaho byabo. Abaislamu b’abasuni bizihiza umunsi mukuru w’ivuka ry’intumwa yabo ku italiki cumi n’ebyiri z’ukwezi kwa Rabi’ul awal naho abaislamu b’abashia bakizihiza uwo munsi mukuru taliki ya cumi n’indwi z’uko kwezi, mu gihe ku rundi ruhande abaislamu b’abasalafi cyangwa se abawahabi batizihiza uwo munsi kuko icyo gikorwa bagifata nk’ikintu gishya n’icyaduka mu idini ya islamu cyangwa se ikimenyerewe nka bidah mu nshoberamahanga z’iryo dini.

Mu bihugu byinshi bibonekamo abaislamu bihizihiza uyu munsi, mu byishimo byinshi, basangira, bambaye imyenda mishya, bagakora n’ibyicaro bibera ahantu hatatse by’akataraboneka bigatangirwamo inyigisho zinyuranye zigaruka ku kuzirikana no kwibukiranya intumwa yabo,inyigisho zayo,imyitwarire yayo myiza yagize benshi abaislamu, ibigwi bye, urwego rwe ku Mana no ku bantu,…n’ibindi. Mu bihugu nka Misiri, Iran, Pakistan n’Ubuhinde… ho uyu munsi uba ari umunsi w’ikiruhuko mu gihugu hose!

Mu rwego rwo kugabanya ukutavuga rumwe no gushaka ubwumvikane burushijeho ku munsi w’ivuka ry’Intumwa y’Imana Muhammad, uwitwa Seyd Aliy Khaamenei yagize igitekerezo cy’uko muri iyo minsi itanu iri hagati ya 12 na 17 Rabi’ul awal yaba icyumweru cy’ubumwe hagati y’abaislamu b’abashia n’abaislamu b’abasuni, bitangirira mu gihugu cya Iran kugeza ubwo bibaye umuco hafi mu bihugu byose bibarizwamo abaislamu b’impu zombi.

Islamic Unit Week, ku rwego rw’isi haba inama mpuzamahanga y’icyumweru cy’ubumwe mu baislamu igahurirwamo n’abamenyi b’idini ya islamu batandukanye bo mu matsinda yombi[shia na sunni]. Iy’uyu mwaka ikaba yarakorewe kuri muranadasi[online], ikitabirwa n’abagera ku 168 baturutse mu bihungu 47; yatangiyetaliki ya 29 Ukwakira uyu mwaka taliki ihwanye na 12 Rabi’ul awal umunsi nyirizina intumwa y’Imana yavukiye ku ruhande rw’abasuni, isozwa ku gicamunsi cy’ejo hashize taliki 2 Ugushyingo ihwanye na taliki 16 Rabi’ul awal.

Ni inama yabayeho ku nshuro yayo ya 34; ibayeho kandi mu gihe hari umwuka mubi n’ubwumvikane buke hagati y’isi ya kiislamu ndetse n’igihugu cy’ubufaransa by’umwihariko umutegetsi wacyo Perezida Emmannuel Macron nyuma y’uko agaragaje gushyigikira ibihangano byakozwe bitesha agaciro ubuislamu n’intumwa y’Imana Muhamad s abinyujije mu magambo ye asebya kandi atesha agaciro idini y’ubuislamu.

Abaislamu b’abashia rero barizihiza isabukuru y’ivuka ry’intyumwa y’Imana Muhammad s uyu munsi mu gihe abasuni bo bayizihije mbere y’iminsi itanu, ariko hagati y’iyi minsi yombi bakaba bahura bakaganira ku ngingo zitandukanye bagaruka ku bibahuza banirinda ko ibibatanya byaba byinshi, cyane ko basangiye Imana imwe, idini rimwe n’intumwa imwe!
Abakunzi b’intumwa y’Imana Muhammad s, tubifurije kugira umunsi mwiza

16 COMMENTS

  1. I was just searching for this info for a while. After six hours of continuous Googleing, finally I got it in your website. I wonder what is the lack of Google strategy that do not rank this kind of informative web sites in top of the list. Normally the top web sites are full of garbage. Shir Neils Ferdie

  2. Asking questions are truly nice thing if you are not understanding anything completely, however this post gives good understanding yet. Cacilie Terrence Chaille

  3. I think this is one of the most important info for me. And i am glad reading your article. But wanna remark on few general things, The website style is great, the articles is really nice : D. Good job, cheers Othella Devin Sup

  4. Awesome write-up. I am a normal visitor of your website and appreciate you taking the time to maintain the excellent site. I will be a frequent visitor for a long time. Adiana Ab Cotterell

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here