Ese muri islamu  biremewe ko umugore akoresha imiti yo kuboneza urubyaro nk’ibinini,inshinge,…? Ese bisaba kuba yabanje kwaka uburenganzira umugabo we?

Mu gusubiza iki kibazo abamenyi mu idini ya islamu aribo:

  1. Ayatullah Imamu Khamenei na Makarem Shirazi bavuga ko: Iyo gukoresha iyo miti nta ngaruka zikomeye bitera umugore wayikoresheje nko kuba yabura urubyaro,…n’igihe umugabo nawe abyemera, icyo gihe kuyikoresha biremewe.
  2. Ayatullah Sistani: Avugako iyo gukoresha iyo miti nta ngaruka zikomeye bitera umugore wayikoresheje nko kuba yabura urubyaro,…icyo gihe kuyikoresha biremewe kabone nubwo umugabo yaba atabishaka.

Ese kuboneza urubyaro umuntu akoresheje inzira yo kwibagisha kugira ngo atazongera kubyara biremewe?.

Abamenyi muby’amategeko y’idini aribo:

  1. Ayatullah Sistani na Imamu Khamenei: Bavuga ko igihe muri uko kwibagisha batazakata zimwe mu ngingo z’umubiri kandi bikaba bizakorwa hatabayeho gukora haramu nko gukora k’umubiri w’umugore bikozwe n’umugabo, kureba ubwambure bwe,…Icyo gihe kwibagisha kugira ngo umuntu atazongera kubyara biremewe.
  2. Ayatullah Makarem Shirazi: Avuga ko kwibagisha kugirango umuntu atazongera kubyara bitemewe.

 

Ese kuboneza urubyaro binyuze mu kwifungisha burundu bitewe no kuba umugore aramutse atwite byatuma abura ubuzima, biremewe?.

Iyo gutwita k’umugore bifite ingaruka zikomeye ku buzima bw’umugore harimo no kubura ubuzima, abamenyi mu byamategeko y’idini aribo:

  1. Ayatullah Sistani na Imamu Khamenei: Bavuga ko igihe umugore afite ikibazo nkicyo kwifungisha burundu byemewe.
  2. Ayatullah Makarem Shirazi: Avuga ko iyo nta bundi buryo buhari bwakoreshwa uretse uko kwifungisha burundu, icyo kubikora biremewe.

Ese kwifungisha igihe umugore abyara abana batuzuye cyangwa se bafite uburwayi buri jenetike (indwara z’uruhererekane ziva k’umubyeyi zijya k’umwana), biremewe? .

Abamenyi b’amategeko y’idini aribo:

  1. Ayatullah Sistani na Makarem Shirazi bavuga ko: Iyo umubyeyi afite ikibazo nk’icyo kwifungisha burundu biremewe.
  2. Ayatullah Imamu Khamenei: Avuga ko igihe muri uko kwibagisha batazakata zimwe mu ngingo z’umubiri kandi bikaba bizakorwa hatabayeho gukora haramu nko gukora k’umubiri w’umugore bikozwe n’umugabo, kureba ubwambure bwe,…Icyo gihe kwifungisha biremewe.

Ese muri islamu gukoresha agakingirizo (condom) biremewe?

Abamenyi mu b’amategeko y’idini aribo:

1. Ayatullah Imamu Khamenei na Makarem Shirazi: Bavuga ko gukoresha agakingirizo byemewe.

  1. Ayatullah Sistani: Avuga ko gukoresha agakingirizo mu mibonano mpuzabitsina bisanzwe ntacyo bitwaye ariko iyo umugabo ashaka kugakoresha mu rwego rwo kuboneza urubyaro(yirinda gutera inda), ihtiyat wajibu nuko agomba kuba yabyemerewe n’umugore we.

 

 

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here