Menya ibyo ugomba mugenzi wawe

Iyo havuzwe ukuri kw’abadi,  abantu benshi duhita twumva ibijyanye n’imitungo ariko nyamara ntabwo ari yo gusa ahubwo no kuba wasebya, wavuga,  wavutsa ubuzima na ….  nabyo byinjira muri iki kintu [mu kuri kw’abandi]

Ukuri kw’abandi kuri mu bice bitatu  bikurikira:

  1. UKURI BWITE

    Buri kiremwa  cyose kigira ukuri  kwacyo bwite nko guhabwa amahoro n’ubwisanzure n’ibindi nkabyo.  Aha birahita byumvikana ko iyo ubujije  amahoro n’ubwisanzure ikiremwa mugenzi wawe uba umwambuye ukuri kwe.

2. UKURI RUSANGE

Ukuri rusange kwa kiremwa akenshi kuba gushingiye kubijyanye n’amateko rusange njyenderwaho bitewe naho uwo kiremwa atuye.
Urugero niba aho utuye hari amategeko avuga ko mu gihe utwaye imodoka iyo ageze ahambukira abanyamaguru agomba guhagarara bakabanza bakambuka, iyo adahagaze ngo babanze bambuke aba atwaye ukuri kwabo.

3. UKURI KW’IDINI

Uku ni ukuri twashyiriweho na Allah we muremyi wacu nko gutanga zakat, khumus, kwita ku bakene ni  bindi  nk’ibyo. Kubabifitiye ubushobozi iyo batabikoze baba batwaye ukuri kw’abandi.

Mu gihe cyose ukora ibyiza ariko hakaba hari ukuri kw’abandi ugenda utwara, menya ko ibyo byiza byawe ku munsi w’imperuka uzabigabana cyangwa byose bigahabwa abo watwariye ukuri. Kandi niba nta byiza unakora ariko ukaba utwara ukuri kw’abandi, menya ko ku munsi w’imperuka uzikorezwa ibyaha by’uwo watwariye ukuri.

Gutwara ukuri kw’abandi biza imbere mu bifunga imiryango y’amafunguro n’umugisha bya kiremwa muntu cyane cyane kuvuga bagenzi bacu.

1 COMMENT

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here